Amavubi U-23 yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Libya (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatatu mbere yo kwerekeza muri Libya gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

Amavubi arahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa 23:25.

Biteganyijwe ko azagera i Benghazi ku wa Kane saa Tatu z’ijoro nyuma yo guca i Doha muri Qatar n’i Istanbul muri Turikiya.

Nyuma yo gusoza imyitozo ya nyuma yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’Amavubi U-23, Rwasamanzi Yves, yavuze ko intego bajyana ari ukwitwara neza, by’umwihariko bakabona igitego cyo hanze.

Yagize ati "Intego ni ukwitwara neza mu mukino ubanza. Dufite intego yo gutsinda ... tugomba gushakisha igitego cyadufasha kugira ngo tuzabone intsinzi ku mukino ukurikiyeho."

Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément na Ishimwe Jean Pierre bakinira APR FC, bo bamaze kugera muri Libya nyuma yo kuva muri Tunisia aho bari bajyanye n’ikipe yabo mu mikino ya CAF Champions League.

Umukino Libya izakiramo u Rwanda uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri, saa Moya z’ijoro.

Uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022.

Kapiteni w’Amavubi U-23, Hakizimana Adolphe

Umutoza Yves Rwasamanzi aha amabwiriza abakinnyi mu myitozo ya nyuma i Kigali

AMAFOTO : Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo