Ku byasaga n’ibidashoboka kuri benshi mu Banyarwanda, Amavubi U-23 yagaragaje ko ari bo cyizere cy’Igihugu atsinda Libya 3-0, ayisezerera ku itegeko ry’igitego cyo hanze kuko amakipe yombi yanganyije 4-4 mu mikino yombi.
Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha, wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Kabiri.
Amavubi U-23 yari yagowe n’urugendo rureure ku mukino ubanza wabereye i Benghazi, birangira ahatsindiwe ibitego 4-1.
Kuri uyu wa Kabiri, umutoza Rwasamanzi Yves yari yakoze impinduka eshanu ugereranyije n’abakinnyi babanjemo muri Libya; abarimo Hakizimana Adolphe, Nshimiyimana Yunussu na Ishimwe Anicet batangira muri 11.
Libya yashakaga kurya iminota kuri buri mupira yakinaga mu gice cya mbere, akagozi kayicikanye ku munota wa 37 ubwo Niyigena Clément yafunguraga amazamu n’umutwe.
Uyu myugariro wari wambaye igitambaro cya Kapiteni ni we watsinze kandi igitego cya kabiri ku munota wa 52, nabwo ahinduriye icyerekezo umupira wari uteretse.
Ishimwe Anicet wagize umukino mwiza, yagushijwe mu rubuga rw’amahina ku munota wa 72, Amavubi U-23 ahabwa penaliti yinjijwe na Rudasingwa Prince.
Gutsinda uyu mukino byatumye amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, Amavubi U-23 akomeza kubera igitego yinjije i Benghazi.
Amavubi U-23 azahura na Mali U-23 mu ijonjora rya kabiri rizakinwa tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira 2022.
Abakinnyi b’Amavubi U23 baririmba Rwanda Nziza
Ikipe ya Libya iririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Rwasamanzi Yves, Gatera Moussa na Ndizeye Ndanda ni bo batoza b’Amavubi
Abasimbura b’Amavubi U-23
Bamwe mu bayobozi barebye uyu mukino
Abakinnyi ba Libya babanje mu kibuga
Abakinnyi b’Amavubi U-23 babanje mu kibuga
Niyigena Clement na Kapiteni wa Libya U-23 bifotozanya n’abasifuzi
Rutahizamu Gitego Arthur agerageza gucenga
Niyigena Clement na Ishimwe Anicet basimbutse ngo bakinishe umutwe
Ishimwe Anicet ashaka uko yinjira mu rubuga rw’amahina
/B_ART_COM>