Amavubi azajya yakirira imikino he? FERWAFA mu ihurizo rikomeye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyeshejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ko rigomba gutanga stade u Rwanda ruzakiniraho imikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2023 bitarenze tariki ya 29 Mata 2022.

Kuri ubu, u Rwanda nta stade yemewe na CAF ndetse na FIFA rufite, ni nyuma y’uko Stade Amahoro imaze imyaka ine idakoreshwa ndetse yatangiye kwagurwa mu gihe Stade ya Kigali yahagaritswe kuva mu Ugushyingo 2021.

Mu Ukwakira 2021 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko “Nyuma y’umukino w’umunsi wa gatanu wo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 uzahuza u Rwanda na Mali ku wa 11 Ugushyingo 2021, Stade ya Kigali itazongera kwakira imikino y’amakipe makuru y’ibihugu n’imikino mpuzamahanga y’amakipe asanzwe [ku rwego rwa A].”

Icyo gihe FERWAFA yasabye ko APR FC yakwakirira umukino wa CAF Confederation Cup mu rugo mu mpera z’Ugushyingo, yizeza ko Stade ya Kigali izavugururwa bidatinze.

Gusa, kuri ubu bigaragara ko nta cyakozwe kuri Stade ya Kigali yagombaga kuba yaravuguruwe bitarenze uku kwezi, hagakosorwa ibyo Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika yari yasabye.

Amakuru RwandaMagazine yamenye ni uko FERWAFA iri kureba uburyo hatangwa Stade ya Huye iheruka kwakira imikino mpuzamahanga y’ibihugu ubwo u Rwanda rwanganyaga na Centrafrique ibitego 2-2 mu Ugushyingo 2018.

Mu gihe FERWAFA yatanga Stade ya Huye na yo ntiyemerwe nk’izindi zo mu Rwanda, byarangira CAF itegetse ko Amavubi ashaka ikindi gihugu azajya yakiriramo imikino yayo.

U Rwanda ntirwaba rubaye igihugu cya mbere bibayeho kuko kuva aho inkundura yo gukoresha stade zigezweho itangiwe na CAF/FIFA, hari ibihugu byinshi byagiye byakirira imikino yabyo hanze.

Mali yari kumwe n’u Rwanda mu Itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, yakiriye imikino yayo muri Maroc irimo n’uwo yatsinzemo Amavubi igitego 1-0.

Mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2023 izatangira muri Kamena, u Rwanda ruri kumwe na Sénégal, Bénin na Mozambique mu Itsinda L.

U Rwanda ruzatangira iyi mikino rwakirwa na Mozambique mu mukino uzabera i Maputo, rukurikizeho kwakira Sénégal mu mikino iteganyijwe hagati y’itariki 30 Gicurasi na 14 Kamena 2022.

FERWAFA ishobora gutanga Stade Huye nk’ikibuga Amavubi azajya akiniraho mu gushaka itike ya CAN 2023

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo