Amavubi arimo amasura mashya yihereranywe na FC St-Éloi Lupopo (Amafoto)

FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yihereranye Amavubi iyatsinda ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc kuri uyu wa Kabiri.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti ku ruhande rw’Amavubi yaherukaga kunganya na Guinée Équatoriale ubusa ku busa.

Umutoza Carlos Alós Ferrer yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo, aha umwanya abarimo Ishimwe Gilbert, Sven Kalisa na Sabaho Hakeem bakiniye Amavubi bwa mbere.

Iyi kipe yo muri RDC yakiniraga umukino wa karindwi wa gicuti muri Maroc, yatangiye neza ndetse ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Patou Kabangu aherejwe na Josué Kazema ku munota wa karindwi.

Byasabye Amavubi gutegereza umunota wa 28, yishyurirwa na Ndayishimiye Thierry ku buryo bwa mbere Ikipe y’Igihugu yabonye bugana mu izamu.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, Lupopo yabonye ibindi bitego bibiri byinjijwe na Jean-Marc Makusu Mundele ku munota wa 55 n’uwa 58.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga ni Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Ndayishimiye Thierry, Mutsinzi Ange, Bizimana Djihad, Niyonzima Ally, Ishimwe Gilbert, Rafael York, Habimana Glen na Sabaho Hakeem.

AMAFOTO: FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo