Nyamata United, abasore n’abagabo biyemeje gukundisha Siporo abo mu Bugesera (AMAFOTO)

Nyamata United FC ni ikipe y’umupira w’amaguru y’abakanyujijeho ibarizwa mu karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata yashinzwe hagamijwe guteza imbere Siporo no kuyikundisha abanyarwanda by’umwihariko abo mu Karere ka Bugesera.

Iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2004 , ishingwa n’abasore bishyize hamwe bari biganjemo abanyeshuri bigaga mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Nyamata.

Iyi kipe ibarizwamo abakinnyi bamenyekanye mu Rwanda barimo Ndahinduka Michel bahimba Bugesera wakiniye amakipe nka Bugesera FC na APR FC n’ikipe y’igihugu, Amavubi, Kaberuka Jean Paul wakinnye muri APR FC, Kwizera Yves bahimba Titi wakinnye muri Rayon Sports.

Ndayizeye Alexis bahimba Faggy, ushinzwe ibikorwa muri Nyamata United akaba na Visi Perezida wayo yabwiye Rwandamagazine.com ko uretse kuba Siporo ari ubuzima kandi ibyo bakaba babisobanukiwe, ngo iyi kipe inafite intego yo gukundisha abatuye i Nyamata no mu Bugesera muri rusange kwitabira gukora Siporo.

Ati " Ntawe utazi akamaro ka Siporo ariko n’abo bitaracengera twiyemeje kubibakundisha. Iyi kipe rero ifasha benshi kugira ngo babone aho bayikorera."

Bakora imyitozo buri cyumweru mu gitondo kuri Stade ya Bugesera, guhera saa tatu.

Bakinnye umukino wo kwibuka umunyamuryango wabo

Kuri iki cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, abanyamuryango ba Nyamata United bigabanyijemo amakipe abiri, bakina umukino wo kwibuka umunyamuryango wabo witwaga Karoro wahoze ayikinamo akitaba Imana azize impanuka.

Bigabanyejemo amakipe abiri yari ayobowe n’abayobozi babo: Faggy yari ayoboye ikipe yari yambaye icyatsi naho Ntawangaheza Rodrigue ayobora abambaye umukara.

Urubyiruko imbaraga z’igihugu

Uretse gukora Siporo, abagize Nyamata United bajya banakora ibindi bikorwa binyuranye byo kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Umwaka ushize abagize iyi kipe bafashije abacyecuru bane batishoboye barimo abo bubakiye , basana n’amacumbi yabo.

Faggy avuga ko uretse kuba bahuzwa na Siporo bagasabana, ngo bazi neza ko urubyiruko arirwo mbaraga z’gihugu ari nayo mpamvu ngo banyuzamo bagakora ibyo bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu Nyamata United ifite abanyamuryango 50 bagenda biyongera bitewe n’uko n’abashya bacyakirwa muri iyi kipe.

Ikipe yari iyobowe na Rodrigue

Visi Perezida wa Nyamata United, Faggy we yari ayoboye iyambaye icyatsi

Babanje kwibuka uwari umunyamuryango wabo, Karondo witabye Imana azize impanuka

Ndayizeye Alexis bahimba Faggy, Visi Perezida Nyamata United akaba anashinzwe ibikorwa....ushaka kumwambura umupira ni Ntawangaheza Rodrigue bahimba Rodri wari kapiteni w’indi kipe

Ndahinduka Michel bahimba Bugesera wakiniye Bugesera FC, APR FC n’Amavubi na we ni umunyamuryango wa Nyamata United

Munyankindi Asther, Perezida wa Nyamata United

Bakorera imyitozo kuri Stade ya Bugesera ari nako bakomeza gushishikariza benshi gukora Siporo, isoko y’ubuzima buzira umuze

Ndahinduka niwe watsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo