Amateka ya Kalinda Viateur wahimbye menshi mu magambo akoreshwa ubu mu mupira w’amaguru

Kalinda Viateur wabaye umunyamakuru w’imikino w’icyirangirire ni umwe mu nzirakangane turi kwibuka ku nshuro ya 23, zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kalinda Viateur azwiho kuba ari we wahimbye amagambo menshi agikoreshwa mu mupira w’ amaguru.

Kalinda Viateur uretse kuvuga umupira ndetse n’amakuru y’imikino yanogeye benshi, hari amagambo nanubu agikoreshwa mu mikino ariko yazanywe n’uyu nyakwigendera, ndetse yanabaye nk’ayari asanzwe n’ubwo bamwe batazi ko ari we wayahimbye ku giti cye, akenshi akaba yarayakoreshaga arimo kogeza umupira ndetse yananditse igitabo cyari gikubiyemo ayo mazina yose.

“Urushundura rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye” ndetse n’andi, ni amwe mu magambo yahimbwe n’umunyamakuru Kalinda Viateur wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Nk’uko tubikesha ikigo cy’ igihugu cy’ itangazamakuru (RBA), Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda mu ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino. Azwi cyane nk’umunyamakuru wogezaga umupira w’amaguru bikanyura abawumva. Yakanguriye ibigo binyuranye gukora amakipe y’imikino, aho yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga “Imboni” muri Minisiteri y’itangazamakuru (MININFOR) nk’ uko yitwaga icyo gihe.

Kalinda Viateur yavutse mu mwaka w’1953, avukira mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune. Amashuri abanza yayize ahantu hatandukanye ariho Kinyami, Rutare na Muhura. Amashuri yisumbuye yayize kuri Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko yo ku Rwesero, amashuri makuru ayiga muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filosofi (Philosophy).

Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka w’ 1977. Mu 1988, yagiye kwiga muri “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda. Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi.

Bimwe mu bikorwa Kalinda Viateur yibukirwaho :

Kalinda Viateur yanditse igitabo akita “Rwanyeganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru.

Dore amwe mu magambo amenyerewe ubu mu mukino w’umupira w’amaguru yacuzwe na Kalinda Viateur n’ibisobanuro yayahaye ubwe:

Rwanyeganyeze (Igitego) : Umupira winjiye mu izamu n’ikimenyimenyi ukomye ku rushundura ruranyeganyega.

Kurengura umupira :“Dégagement en main” :Igihe umupira warenze imbibi
z’ikibuga umukinnyi akawufata mu ntoki akawoherereza mugenzi we n’imbaraga.

Urubuga rw’amahina : “Surface de reparation”: Umwanya ukikije izamu werekanwa n’umurongo w’umweru, uhageze aba afite amahirwe yo gutsinda igitego.

Ruhago : “Ballon” :

Umupira wo gukina. Umurongo w’aba gatanu :“Ligne défensif”.

Kwamurura inyoni : Kwerekeza umupira mu izamu ariko ukinyurira hejuru cyane.

Imboni : Izina yise ikipe ya ORINFOR

Inguni :Ryahimbwe na Kalinda kuko hari hamenyerewe imfuruka y’ikibuga.

Urushundura : Filet(Ubundi urwari ruzwi ni urwo bakoreshaga mu kuroba ariko we yabikoresheje kenshi abantu bumva ko n’urwo mu izamu ari urushundura)

Imana y’ibitego : Umukinnyi rutahizamu, uba utegerejweho ibitego. Yaryitaga Badru wakinaga muri “Panthères noirs”.

Kunobagiza : Guhanahana neza umupira.

Rwari ruhiye (Urugo) :Igitego cyari cyinjiye mu izamu ry’ikipe habura gato.

Inyoni :Umunyezamu uguruka kugirango afate umupira, ari naryo yakuyeho kwamurura inyoni.

Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 bakurikira harimo Nkubito Kalinda Thiery (Kuri ubu ukora kuri Radiyo Rwanda), Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.

Mu gihe cya Jenoside Kalinda yarashakishijwe cyane bavuga ko yashatse gucikana ibyuma bya Radiyo Rwanda abishyiriye Inkotanyi, maze inkuru iba kimomo, imugeraho i Kabgayi aho yari yarahungiye n’umuryango we muri Filosofekumu “Philosophicum”.

Urupfu rwa Kalinda

Mu buhamya Nkubito Kalinda Thierry, umuhungu w’imfura wa Kalinda Viateur aheruka guha imvaho nshya, yasobanuye uburyo se yishwe. Yavuze ko mbere y’uko Jenoside yo mu 1994 itangira bari batuye Ku Kivugiza ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Muri Jenoside, Kalinda n’umuryango we babashije guhunga Kigali bajya muri Philosophicum i Kabgayi babifashishijwemo n’abari inshuti ze zirimo n’uwari umuyobozi wa Seminari y’i Kabgayi bari bariganye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Nkubito avuga ko i Kabgayi hatangiye kujya haza ibitero by’Interahamwe cyane cyane muri Philosophicum, bikaza gutwara abantu bajyaga kwicwa. Kalinda na we yiciwe hamwe n’abandi bapadiri benshi bari bahungiye muri iyi seminari barabajyana bajya kubicira mu Byimana mu karere ka Ruhango.

Nkubito ati " Hari taliki 24 Mata 1994, nari muto, nigaga mu wa kane w’amashuri abanza, ariko ibyabaye ndabyibuka, igitero kiza ndabyibuka. Baradufashe natwe ariko imodoka ya Bus barimo babapakiramo iba nto".

Kuri ubu ashyinguwe hamwe n’abo bihayimana mu irimbi rya Kiliziya Gatolika ry’i Kabgayi. Umurambo we wabonetse 1995 ari nabwo yashyinguwe. Bamumenyeye ku ikarita y’umunyamakuru yafi agifite.

Icyo umuhungu we amwibukiraho

Nkubito ati " Tukiri abana najyaga numva bavuga ngo dore Papa wanyu agiye kuvuga kuri Radiyo mumutege amatwi. Nyuma tukajya tujyana kuri Sitade nka Sitade Regional cyane nabwo simwumve yogeza".

Nkubito avuga ko se yari umuhanzi abihereye ku magambo yakoreshaga mu kogeza umupira.

Ati " Sinabashakaga kumenya ko ari amagambo mashya, nyuma abantu batangiye kubivuga no kubyandika mbona ko ari amagambo mashya. Nk’urubuga rw’imikino
cyari ikiganiro cy’imikino ariko uburyo yabitekereje simbushyikire!
»

"Agatabo ka Rwanyeganyeze, yewe ndi mu bagacuruje kuri Sitade na murumuna wanjye ku mukino Rayon yatsinzemo ibitego 4, amagambo yanditsemo ni yo yanyeretse ubuhanga bwe."

Yunzemo ati "Si amagambo yari mashya mu kinyarwanda ariko uburyo yayahuje na Siporo bikajyana byanyeretse ko yari umuhanzi, ko yari abifitemo impano".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo