Ubwongereza n’Ubutaliyani ubu birifuza igihembo gihabwa ikipe yitwaye neza mu kudakora amakosa ahanirwa mu kibuga mu gikombe cy’isi (Fair Play award) gikomeje kubera i Qatar- gusa biragoye gufindura icyo abacamanza bazakora n’umwanzuro bazafata.
Ugusezererwa k’Ubwongereza butsinzwe n’Ubufaransa ni ikintu kitoroheye Harry Kane kwakira.
Amahirwe yo gukina imikino ya ½ cy’igikombe cy’isi yashingiraga kuri penaliti yateye nk’uwamurura inyoni iminota itandatu mbere y’uko umukino urangira. Iyo abasha kunyeganyeza inshundura, Kane yari butume umukino ukomereza mu minota y’inyongera ndetse agahita anakuraho agahigo gafitwe na Wayne Rooney nk’umukinnyi watsindiye Ubwongereza ibitego byinshi mu mateka yabwo. Nyamara yahushije iyi penaliti we na bagenzi be basohoka mu kibuga bimyiza imoso.
Nubwo bitazahoza cyane Kane amarira yarize, ariko Ubwongereza bisa n’aho buzatsindira igikombe gihabwa ikipe yitwaye gipfura (Fair Play trophy) muri iki gikombe cy’isi. Ikarita y’umuhondo yahawe Harry Maguire ku wa gatandatu ni yo yonyine Ubwongereza bwahawe muri Qatar, ndetse uburyo bemeye ugutsindwa n’Ubufaransa nta rwaserera bateye ni akandi karusho kuri iyi ngingo.
Ku ruhande rundi, ku munsi wabanje, umukino w’ishiraniro wahuje Argentine n’Ubuholandi muri ¼ warangiye uciye agahigo kabi ko mu gihugu cy’isi aho amakarita 18 yeretswe abakinnyi ndetse n’abatoza.
Igihembo gihabwa ikipe yitwaye bya gipfura cyatangiye gutangwa mu 1970 muri Mexique ahari habereye iri rushanwa ryanatangiriyemo ibyo gutanga amakarita y’umuhondo n’atukura.
Bene aya makarita ni igitekerezo cy’umusifuzi w’Umwongereza Ken Aston, wari mu kibuga ayoboye umukino wabayemo imirwano ikomeye i Santiago mu gikombe cy’isi cyo mu 1962, ubwo abakinnyi b’ubutaliyani bagombye kuvanwa ku ngufu mu kibuga nyuma yo gusabwa gusohorwa mu mukino bakinaga na Chili yari yakiriye irushanwa.
Byabereye insobe bwana Aston gusobanura ibyemezo bye, ku ruhande rumwe kubera ibibazo by’ururimi kuko atavugaga cyaba Igitaliyani cyangwa Icyesipanyolo na none kandi kubera amahane yatejwe n’Abataliyani barakaye umuranzuranzuzi batewe no kwirukanwa mu kibuga.
Igitekerezo cy’amakarita y’amabara cyamujemo ubwo yari atwaye imodoka ataha ajya iwe mu rugo avuye mu mukino w’igikombe cy’isi cyo mu 1966. Uko amatara ayobora abakoresha umuhanda yahindukaga, byamukozeho ko gukoresha amakarita atukura n’ay’umuhondo byajya bibwira bitomoye umukinnyi, abafana ndetse n’abanyamakuru ikibaye.
Mu buryo butangaje ariko, igikombe cy’isi cyo mu 1970 ni kimwe muri bibiri bisa aho nta mukinnyi wirukanwe mu kibuga kuko kugeza mu cyo mu 1974 nta karita itukura yatanzwe, ubwo umukinnyi mu bakina imbere wa Chili, Carlos Caszely yirukanwaga mu mukino bakinaga n’Ubudage bw’Uburengerazuba nyuma yo kwerekwa amakarita 2 y’umuhondo.
Peru yabimburiye andi makipe gutwara igihembo cya Fair Play mu 1970 nyuma yo kuba ikipe rukumbi muri Mexique itarahawe ikarita yaba itukura cyangwa iy’umuhondo. Uyu mudende ntabwo wambikwa ikipe runaka gusa hashingiwe ku mubare w’amakarita uruhande rwakiriye, ahubwo unashingira ku ruhurirane rw’ibyerekanywe nk’iyubahiriza ry’amahame ya gisiporutifu (sportsmanship), bifatwaho umwanzuro n’akanama k’abayobozi bo muri Fifa ndetse n’inzobere mu mupira w’amaguru. Abagitsindiye bagomba kubona itike yo gukina ijonjora rya kabiri ry’imikino.
Hari ubwo iki gihembo cyahabwaga ikipe yahawe ikindi gihembo mu irushanwa. Ubudage bw’Uburengerazuba bwakiriye irushanwa maze butwara igikombe cy’isi ndetse n’icya Fair Play mu 1974 hanyuma Argentine na yo ibigira ityo mu 1978.
Nyuma y’imyaka 20 mu 1998, Ubufaransa bwakiriye bukanatwara igikombe cy’isi bwanatwaye igihembo cya Fair Play (bugisangiye n’Ubwongereza). Yari amahitamo ateye kwibaza byinshi, kuko Ubufaransa bwari bwahawe amakarita menshi muri iri rushanwa kuko bahawe atatu- Zinedine Zidane yirukanwe mu kibuga bakina na Arabiya Sawudite mu mukino wo mu itsinda; Laurent Blanc asohorwamo muri ½ na ho Marcel Desailly we yerekwa itukura ku mukino wa nyuma.
Na none kandi, beretswe amakarita 10 y’umuhondo mu mikino yabo irindwi bakinnye nyamara abacamanza barahumirije birengagiza aya makosa y’ikinyabupfura gike.
Brazil ni yo imaze gutwara ibihembo byinshi by’ikipe yitwaye nk’imfura, dore ko yagitwaye mu 1982, 1986, 1994 no mu 2006- uretse ko mu mateka y’igikombe cy’isi ari yo kipe yahawe amakarita atukura kurusha andi mu mateka y’igikombe cy’isi angana na 11.
Imwe mu makarita atukura adashidikanywaho yahawe Brazil ni ubwo Leonardo yakubitaga inkokora mu isura ya Tab Ramos, akamena uyu Munyamerika agahanga. Gusa uretse iri kosa rya kinyamaswa- ndetse n’amakarita umunane asa umuhondo yeretswe- ntibyabujije Seleção gutwara igihembo cy’imfura mu mukino.
Uko amakipe yagiye yegukana iki gihembo
Nyuma ya Brazil, Esipanye ni yo iza ku mwanya wa 2 mu byatwaye ibihembo bya Fair Play byinshi n’ibihembo bitatu, byose bahawe kuva mu 2006. Esipanye ifite amateka y’ikinyabupfura gitangaje kuko imaze gusa kwerekwa ikarita itukura imwe rukumbi mu mikino 67 y’igikombe cy’isi. Iyo karita yonyine yahawe Miguel Nadal- se wabo wa Rafa Nadal wamamaye mu mukino wa tennis- wasohowe mu kibuga bakina na Koreya y’Epfo mu 1994.
Muri aya marushanwa atatu- yo mu 2006, 2010 na 2018- Abanya-Esipanye bahawe amakarita 16 yonyine mu mikino 15.
Bisa n’ibitangaje cyane uburyo ikipe ubundi yera ibiganza kurusha izindi mu mateka y’igikombe cy’isi itaratsindira na rimwe igihembo cy’ikipe y’imfura. Mu mikino 25 kugeza none, Ubuyapani nta mukinnyi wabwo uririkanwa mu kibuga mu gihe bahawe amakarita 42 yonyine y’umuhondo. Icyakora aka gahigo kabo ko kwigengesera kabafashije mu 2018, ubwo babaga ikipe ya mbere kandi yonyine yakatishije itike iyivana mu itsinda bishingiye ku manota ya fair play [ubupfura mu gukina].
Nyuma yo kunganya na Senegal mu itsinda H mu ngeri zose- amanota, ikinyuranyo cy’ibitego, ibitego binjije ndetse n’umukino wabahuje- byasanzwe ko bari bareretswe amakarita make ugereranije na Senegal yabarushaga abiri, bityo bahita bakomeza muri 1/8.
Mu mpera z’imikino y’amatsinda uyu mwaka, byasaga nk’aho imyitwarire mbonezabupfura yari bwemeze niba ari Polonye cyangwa Mexique yakomezaga mu cyiciro cy’imikino yo gukuranwamo. Nk’uko byagendekeye Ubuyapani na Senegal mu 2018, impande zombi zaranganyaga byose.
Hanyuma rero, Arabiya Sawudite yaje gutsinda igitego cyo ku munota wa 95 cyatumye Polonye ikomeza ku kinyuranyo cy’ibitego, aha rero iby’amanota ashingiye ku bupfura mu kibuga ntibyari bigikenewe.
Nyuma y’aho abakinnyi bane bonyine baherewe amakarita atukura muri Qatar- atatu muri yo akaba yaratanzwe nyuma y’iminota 90, harimo iyahawe Denzel Dumfries nyuma yo guterana za penaliti hagati ya Argentine n’Ubuholandi, ubu amakarita amaze gutangwa arangana mu mibare n’ayatangiwe mu Burusiya mu 2018.
Mu gihe hazaba hatangazwa uwatsindiye “Fair Play award” ku munsi w’umukino wa nyuma, birasa n’aho ari intambara yera hagati y’Ubwongereza n’Ubuyapani gusa akanama nkemurampaka ka Fifa gashobora na none gutungurana.
Iradukunda Fidele Samson
/B_ART_COM>