Amatariki ya Tour du Rwanda 2023 yamenyekanye

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI) yemeje ko Tour du Rwanda 2023 izaba kuva tariki ya 19 kugeza ku wa 26 Gashyantare.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangajwe amatariki y’Isiganwa rya Tour du Rwanda 2023.

Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 15 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatanu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

Iri siganwa riba kuva mu 1988, ndetse kuri ubu rizaba rikinwa ku nshuro ya 26 muri rusange.

Umunya-Érythrée Natnael Tesfazion ni we wegukanye Tour du Rwanda 2022, yabaye hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gashyantare.

Icyo gihe, Umunyarwanda wasoreje hafi ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric Karadiyo [Benediction Ignite] wabaye uwa cyenda arushwa iminota ibiri n’amasegonda 49.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo