Amasura mashya no gutungurana mu Amavubi azashaka itike ya CHAN 2022

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Carlos Alós Ferrer, yamaze guhamagara abakinnyi bazavamo abazakina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2022 izabera muri Algeria mu ntangiriro z’umwaka utaha.

U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Ethiopia mu mukino uzabera i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 26 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.

Samuel Ndizeye na Elia Ganijuru bakinira Rayon Sports bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Amavubi.

Abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques na Niyonzima Olivier Seif bagarutse mu ikipe y’igihugu kimwe na Rwatubyaye Abdul, Emery Mvuyekure na Bertrand Iradukunda.

Umutoza Carlos Alós Ferrer ntiyahamagaye bamwe mu bakinnyi bamenyerewe barimo Fitina Ombolenga, Ishimwe Christian, Kalisa Rachid na Manishimwe Djabel.

Abakinnyi bahamagawe bazajya mu mwiherero ku Cyumweru nyuma y’imikino y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo