Nyuma y’uko muri Kigali Universe Complex habaye urwunge rw’imyidagaduro, kuri ubu hari kubera irushanwa ry’abafana bakunda amakipe y’ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru ku isi.
Iri rushanwa ryiswe Kigali Universe League rihuza abakinnyi batanu kuri buri kipe (Five a side).
Kuri ubu hari kuba amarushanwa y’ubwoko bubiri: Icyiciro cy’abafana y’amakipe y’ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru n’ irushanwa rya Super League rihuza abafana b’amakipe y’i Burayi akomeye.
Mu mpera z’uyu mwaka haranateganywa irya 3, East African Challenge Cup rizaba rigizwe n’amakipe ari muri East Africa.
East African Challenge yo izaba igizwe n’amakipe y’u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya.
Abafana b’amakipe y’ibihugu bakina muri Kigali Universe League harimo abafana Ubufaransa, Ubwongereza, Ububiligi, Espagne, Brazil na Argentine.
Amakipe akina irushanwa rya Super League rigizwe na Manchester United, Manchester City, Chelsea, Liverpool, Arsenal, Real Madrid, Barcelone, Paris Saint Germain na Bayern Munich.
Gukora Siporo yose udasohotse muri Kigali
Abakinira muri Kigali Universe Complex bishimira ko kuva mu bana kugeza mu basheshe akanguhe bakina imikino inyuranye kandi badasohotse muri Kigali.