Amarira mu maso ya Osalue wongeye kuvunika nyuma y’igihe gito abazwe (AMAFOTO)

Kari agahinda kenshi mu maso ya Osalue Raphael ndetse kavanze n’amarira ubwo yavunikaga ivi mu mukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports kuri iki cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023.

Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi akirutse imvune atangiye gukina, Raphael Osalue yaraye akuwe mu kibuga arira kubera indi mvune yagize ishobora gutuma amara hanze y’ikibuga igihe kinini.

Mu Gushyingo 2022 ni bwo Osalue yari yabazwe imvune yo mu ivi ry’ibumoso yari amaranye igihe kitari gito.

Yari yakize ndetse n’abatoza bamugiriye icyizere babona yakize neza, ejo hashize bari banamubanje mu kibuga ku mukino w’umukeba banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.

Osalue yongeye kuvunika mu ivi ry’iburyo ku munota wa 32 aho yahise asimburwa na Kanamugire Roger.

Ubwo yasohokaga mu kibuga aherekejwe n’abaganga ba Rayon Sports, Mugemana Charles na Eulade, uyu musore yagendaga arira atumva ibimubayeho, abandi nabo bakamwihanganisha bamubwira ko ari ibintu bibaho.

Nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa 18, Haringingo Francis agaruka ku mvune ya Osalue yagize ati "Osalue imvune yagize si kuri kwa kuguru babaze, yagize imvune ku kundi kuguru ni cyo gituma mvuga ko tutari twamwihutishije, twari twafashe umwanya wo kumutegura hanyuma uyu munsi ababars ku kundi kuguru nibaza ko tugiye kureba ibintu bye bimeze bite."

Wari umukino wa kabiri akinnye kuva yakiruka imvune, ni nyuma y’uko mu mukino w’umunsi wa 17 uheruka banganyijemo na Mukura VS 1-1 yinjiye mu kibuga asimbura.

Iminota igera kuri 30 yamaze mu kibuga, yitwaye neza ndetse ubona ko ari gufasha ikipe ye

Kubera agahinda kenshi yari afite, abaganga bagerageje gufatanya kumuhumuriza

Osalue ashobora kongera kumara igihe adakina kubera imvune yo mu rindi vi yagize

PHOTO:RENZAHOC CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo