Amatike y’umukino Amagaju azakiramo Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025 ageze ku kigero cya mirongo itandatu na gatanu ku ijana (65%) agurwa.
Ni umukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona uzabera i Huye guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Perezida w’Amagaju, Nshimyumuremyi Paul yabwiye Rwandamagazine.com ko uyu mukino washyizwe kuri ayo masaha kugira ngo borohereze abazava mu zindi ntara kubasha kuhagera kubera ko ari umunsi w’umuganda.
Yanatangaje ko kugeza ubu amatike ageze ku kigero cya 65% agurwa. Gusa ngo aya VVIP yo yamaze gushira.
Kugeza ubu ushaka kugura itike y’ahasanzwe ari kwishyura 3000 FRW ariko guhera saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa gatanu iraba igura ibihumbi 5000 FRW.
Itike y’ahatwikiriye ni 5000 FRW ariko ikaza kuba 7000 FRW saa sita z’ijoro. Muri VIP ni 10.000 FRW naho saa sita z’ijoro iraba ari 15.000 FRW.
Iza VVIP zamaze gushira zo zaguraga 20.000 FRW.
Rayon Sports igiye i Huye itorohewe kuko irabura abakinnyi b’inkingi za mwamba nka Kapiteni Muhire Kevin wavunitse ndetse imvune ye ishobora kuzamara ibyumweru bibiri. Abandi ni Omborenga Fitina na Adama Bagayogo bafite amakarita atatu atabemerera gukina uyu mukino.
Kugeza ku munsi wa 17 wa Shampiyona, Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 40, aho irusha APR FC ya kabiri amanota atatu gusa. Ni mu gihe Amagaju FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 22.
/B_ART_COM>