AMAFOTO yaranze ubukwe bwa Munyeshema Gaspard n’umufasha we

Umutoza wungirije wa Rutsiro FC, Munyeshema Gaspard, yarushinze na Mukeshimana Jeannine ’Mimi’ ku Cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira 2022.

Aba bombi bari bamaze igihe bakundana, basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, tariki ya 8 Ukwakira.

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira, Munyeshema na Mukeshimana basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Havila Village, Kicukiro.

Gusaba no gukwa na byo byari byabereye muri Havila Village, Kicukiro.

Munyeshema Gaspard wafashije Rutsiro FC kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu 2020, kuri ubu ayibarizwamo nk’umutoza wungirije, ni mu gihe yatoje imikino itatu ibanza ya Shampiyona nk’umutoza wasigaranye ikipe.

Nyuma yaho, ni bwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwazanye umutoza mukuru, Haruna Feruzi.

Rutsiro FC iheruka kunganyiriza na Espoir FC i Rusizi, iri ku mwanya wa 11 n’amanota atanu mu mikino itanu imaze gukinwa.

Iyi kipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda, ntizakina umukino w’Umunsi wa gatandatu yari guhuramo na Gorilla FC ifite abakinnyi barenga babiri mu Amavubi-U23 azakina na Mali y’abatarengeje iyo myaka.

AMAFOTO: Pauli Vincent Niyitegeka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo