Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Mata 2022, APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura izakiramo Amagaju FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Iyi myitozo yayobowe n’umutoza Erradi Adil Mohammed ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga kiri i Shyorongi , yibanze ku mayeri azifashishwa mu mukino nyir’izina ku wa Kane.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kane saa Cyenda, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR FC izaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya kugira ngo ibashe gukomeza muri ¼ aho izahura na Marines FC yasezereye Kiyovu Sports.
Umukino ubanza wabereye mu Karere ka Nyamagabe mu ntangiriro z’uku kwezi, warangiye APR FC itsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Itangishaka Blaise ku munota wa gatatu.
Amafoto: APR FC
/B_ART_COM>