AMAFOTO yaranze imyitozo y’Amavubi U23 yarebwe na Perezida wa FERWAFA

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yaraye ikoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na Mali ku wa Gatandatu.

Ikipe y’Igihugu imaze iminsi irindwi i Huye aho yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri uzaba ku wa Gatandatu saa Cyenda.

Ku myitozo yo ku wa Kane, yasuwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Oiviier, wasabye abakinnyi n’abatoza kongera kwitwara neza nk’uko babigenje ku mukino uheruka wa Libya bahuye mu ijonjora rya mbere, ababwira ko Abanyarwanda bose babari inyuma.

Ati “Tuzahera hano twitware neza, ibindi by’umukino wo kwishyura ntabwo ari ngombwa, tuzabivuga ubundi. Nimukomeza kuriya [mwakinnye kuri Libya] tuzagera kure. Abanyarwanda turi kumwe namwe 100% nubwo hari ibitagenda neza ariko mwagerageje, mwatanze igishoboka cyose.”

Amavubi U-23 azajya gukina uyu mukino ari mu mwuka mwiza, ni nyuma y’uko yamaze guhabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 1 Frw yari yemerewe nyuma yo gusezerera Libya mu ijonjora rya mbere ryakinwe muri Nzeri.

Nyuma yo gukina umukino ubanza uzabera i Huye, Amavubi U-23 azerekeza i Bamako ahazabera umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu, irya nyuma, rizatanga itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizakirwa na Maroc mu 2023.

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 ikomeje kwitegura umukino wa Mali uzaba ku wa Gatandatu

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yasuye Amavubi U23 ku myitozo yabaye ku wa Kane

Rudasingwa Prince ni umwe mu bakinnyi bategerejweho ibitego

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier akurikiye imyitozo kuri Stade Huye

Umutoza w’abanyezamu Ndizeye Desire Ndanda aganira na Hakizimana Adolphe

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo