AMAFOTO y’Ubukwe bwa Sasha, umutoza wa Rayon Sports

Dusange Sasha usanzwe ari umutoza wa Rayon Sports yamaze kurushinga na Aisetou Geuy basezerana kubana akaramata.

Ni ibirori byabaye mu minsi itandukanye. Ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022 basezeranye imbere y’Imana mu musigiti wo kwa Kadafi. Kuri uwo munsi ninabwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022 nibwo bakoze indi mihango y’ubukwe harimo uwo gusaba no gukwa ndetse no kwakira inshuti n’abavandimwe zabatahiye ibirori.

Dusange Sasha amaze umwaka ari mu batoza ba Rayon Sports. Mu mwaka w’imikino wa 2023 azaba ari mu itsinda ry’abatoza b’ikipe y’abagore ya Rayon Sports.

Ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022 babanje gusezerana imbere y’Imana mu musigiti wo Kadafi

Kuri uwo munsi ninabwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge

Ibindi birori babikoze kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022

PHOTO:TES Ark

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo