Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona imbere y’abafana benshi bari bayiherekeje mu karere ka Ngoma.
Rayon Sports yari yasuye Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma, ariko ntabwo byayoroheye kuko byayisabye ko itegereza iminota 90 kugira ngo ibone igitego 1-0, cyatsinzwe na kapiteni Muhire Kevin. Iyi ntsinzi yakomeje gushyira ahabi Etoile de l’Est ikomeza kuba iya nyuma n’amanota 13, na ho Rayon Sports ishimangira umwanya wa kabiri aho ifite amanota 42.
Nyuma y’uko APR FC inganyije na Bugesera kuri iki cyumweru, APR FC yahise igira amanota 46, iguma ku mwanya wa mbere ariko isatirwa na Rayon Sports FC yatsinze umukino wayo ikaba ifite 42.
Uko umunsi wa 21 wa Shampiyona wagenze:
Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024
Etoile de l’Est 0-1 Rayon Sports
Kiyovu Sports 0-0 Amagaju FC
Musanze 1-1 Etincelles FC
Sunrise 2- Mukura VS
Gasogi United 1-0 Gorilla FC
Ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024
– AS Kigali FC 2-1 Marine FC
– Muhazi Utd 0-0 Police FC
– Bugesera FC 0-0 APR FC
Julien Mette, umutoza wa Rayon Sports ukomeje kuyihesha intsinzi
11 Etoile de l’Est yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Imama Kwaku Amapakabo, umutoza mukuru wa Etoile de l’Est akomeje no kugorwa kuyigumisha mu cyiciro cya mbere kuko kugeza ubu ikiri ku mwanya wa nyuma