AMAFOTO utabonye: RBC yatsinze RBA mu mukino w’ishirano igera muri 1/2

Ikipe y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC yatsinze iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 ihita ibona itike yo kwerekeza muri 1/2 mu mikino ya Shampiyona y’abakozi, ARPST Championship.

Ni umukino wabereye muri Cercle Sportif de Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024 guhera saa cyenda n’igice. Umukino ubanza, RBC yari yatsinze 2-1.

Umukino wo kwishyura wari ishiraniro ku mpande zombi kuko amakipe yombi yari agifite amahirwe yo gukomeza muri 1/2. RBA yari yabonye igitego kimwe cyo hanze mu mukino ubanza yashakaga gukora ikinyuranyo mu mukino wo kwishyura.

Ibitego byombi byo muri uyu mukino bya RBA byatsinzwe na Fikirini Jean de Dieu. RBC yatsindiwe na Byamungu Cedrick Abbas ari na we kapiteni w’iyi kipe, Niyigena Shawal na Shema Derrick.

Muri 1/2, RBC izahura hagati ya Rwandair na NISR.

11 RBC yabanje mu kibuga

11 RBA yabanje mu kibuga

Camarade usanzwe anatoza muri Vision FC yo mu cyiciro cya mbere niwe mutoza mukuru wa RBC

Abbas, kapiteni wa RBC ni umwe mu bagoye RBA, anabatsinda igitego

Kwizigira Jean Claude niwe mutoza mukuru wa RBA

Mudacumura Jackson ’Rambo’ wakiniye Rayon Sports ubu ni umukinnyi wa RBC

Uwambaye umweru ni Cyubahiro Beatus, umuyobozi w’ikipe ya RBC

Ifoto igaragaza uko umukino wari wifashe ! Kubera ishyaka, ku mpande zombi hari abakomeretse ariko bakomeza guhatanira ishema ry’ibigo byabo

Mpamo Thierry uzwi nka Tigos uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST)

Uwambaye umweru ni Gatabazi Wilson, umuyobozi wungirije wa ARPST

Camarade aganiriza myugariro we Brian Muhinda wakiniye amakipe atandukanye arimo Bugesera FC na Sunrise FC