Ikipe ya Rayon Sports WFC yanyagiye Freedom WFC yo mu Karere ka Gakenke 8-0 mu mukino warangiriye ku munota wa 78 kubera ko ikipe ya Freedom WFC yikuye mu kibuga ivuga ko itakomeza gukina idafite umunyezamu kuko babiri barikinnyemo bari bamaze kuvunika.
Uyu mukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore wabaye ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukuboza 2023, mu Nzove wakirwa na Rayon Sports WFC.
Bijya gutangira
Rayon Sports yashakaga amanota cyane y’uyu mukino ariko bikanavugwa ko ariwo mukino bashakaga gukuramo ikinyuranyo cy’ibitego yarushwaga na AS Kigali WFC banganya amanota kugeza ubu.
Ubwo Rayon Sports yari imaze kugeza mu bitego bine, ku munota wa 27, Kayitezi Mediatrice umunyezamu wa Freedom FC yaravunitse, ajyanwa mu mbangukiragutabara, nyuma ajyanwa kwa muganga.
Umukino wahagaze umwanya munini, abakinnyi ba Freedom FC bavuga ko badakomeza gukina kuko ngo bitwaje umunyezamu umwe. Hashize umwanya bageze aho bemera gukina, umukinnyi usanzwe witwa Karutubusa aba ariwe ujya mu izamu.
Ubutumwa bwayobejwe nibwo bwatumye igice cya mbere kirangira ?
Ubwo umukino wari uhagaze, hagishakwa umunyezamu usimbura uwavunitse, bivugwa ko Saji Perezida wa Freedom FC wari wicaye muri VIP yohereje ubutumwa ko niba umunyezamu avunitse, bahagarika gukina. Uwabujyanye (wo muri Rayon Sports) we yagiye abwira abagize Staff ya Freedom FC , ko ngo umukinnyi utari bukine yirukanwa.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 6-0.
Igice cya kabiri cyari ukuryama gusa
Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, Perezida wa Freedom FC yamanutse mu kibuga, avugana n’abakinnyi be na Staff.
Ubwo Rayon Sports WFC yari imaze gutsinda igitego cya 8, abakinnyi ba Freedom FC bagiye baryama mu kibuga mu bihe bitandukanye, bakavurwa bamwe bakagaruka mu kibuga, abandi bakaguma hanze.
Ubwo umunyezamu wasimbuye yavunikaga nibwo byahumiye ku mirari, Freedom FC yanga kongera gukina. Perezida wayo nabwo yaramanutse aganiriza abakinnyi be , ajya no kureba abari mu mbangukiragutabara, nyuma aza kubwira komiseri w’umukino ko batakomeza kuko ngo yinginze abakinnyi be banga gukomeza gukina.
Ubukene cyangwa gucengana kwa Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC ?
Ubwo umukino byari byemejwe ko urangiye, Perezida wa Freedom WFC yatangarije abanyamakuru ko iki kibazo ahanini cyatewe n’amikoro bityo ko we atari kubwira umukinnyi gukina nyamara amaze igihe adahembwa. Yemeje ko kubera amafaranga akarere ka Gakenke kabaha yagabanutse , ngo byarabashegeje cyane ariko akavuga ko bafite icyizere ko bishobora kuzasubirwamo.
Ku kibuga, ibyahavugirwaga, ni uko ngo abakinnyi ba Freedom WFC baba ngo baraganirijwe na AS Kigali WFC ngo birinde gutsindwa ibitego birenga 7 kugira ngo ikinyuranyo cy’ibitego kiri hagati y’aya makipe kigumemo.
Ibitego bya Rayon Sports WFC byatsinzwe na Mukandayisenga Jeanine watsinze 2, Mukeshimana Dorothee watsinze ibitego 2, Judith Ochieng Atieno, Mary Chavinda ndetse n’icyo Freedom FC yitsinze.
Amategeko avuga ko iyo umukino wahagaze mu buryo bwo kwikura mu kibuga cyangwa gusigarana abakinnyi bari munsi ya barindwi, umukino ukaba utabasha gukomeza, kipe iterwa mpaga nk’aho yasibye (ibitego 3-0).
Iyo umukino wari watangiye habonetse iyatsinze indi ibitego birenze bitatu , babara iby’uwo mukino kuko aba aribyo byinshi.
Ku rutonde rw’agateganyo, AS Kigali WFC niyo iyoboye urutonde n’amanota 25 inganya na Rayon Sports WFC. AS Kigali izigamye ibitego 32 , Rayon Sports WFC ikazigama 26.
Abakinnyi ba Rayon Sports WFC binjira mu kibuga...inyuma urahabona umuterankunga w’iyi kipe, Gihozo Guest House
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
11 Freedom FC yabanje mu kibuga
Rwaka Claude, umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC
Umutoza mukuru wa Freedom FC
Freedom FC yari yazanye ku kibuga abakinnyi 3 b’abasimbura
Bijya gutangira ko umukino utangira guhagarara, Kayitesi Mediatrice umunyezamu wa Freedom FC yaravunitse ndetse ajyanwa kwa muganga
Hatangiye kwibazwa ikiri bukurikireho, kuko byaragoranye ko Freedom FC itanga umunyezamu usimbura uwavunitse, umukino uhagarara iminota myinshi
Murego Philemon ushinzwe umutekano muri Rayon Sports
Karutubusa, umukinnyi usanzwe niwe wahise yambara ’gants’ ngo ajye mu izamu
Umunyezamu wa kabiri amaze kuvunika, nibwo umukino wahagaze burundu