AMAFOTO utabonye Rayon Sports itsinda Musanze FC mu wa gishuti

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane .

Ni umukino wari witabiriwe n’imbaga y’abafana benshi ku mpande zombi. Stade Ubworoherane yari yuzuye impande zose .

Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko Ikipe ya Rayon Sports ikarusha iya Musanze FC kuko mu minota 20 ya mbere yakiniye cyane mu kibuga cy’ikipe yari ihanganye na yo nubwo n’iya Musanze FC yanyuzagamo ikayisubiza inyuma.

Igitego cya Musanze FC cyinjijwe na Buba Hydara wavuye muri Rhino FC yo muri Gambia, ku munota wa 26 w’igice cya mbere bituritse kuri Solomon Adeyinka wacenze abakinnyi ba Rayon Sports abaturukije inyuma akabageza mu rubuga rwabo rw’amahina.

Ku munota wa 28, Ikipe ya Rayon Sports yokeje igitutu iya Musanze FC ariko ihusha ibitego inshuro ebyiri.

Amakipe yombi yakomeje guhatana nubwo Rayon Sports yakomeje gucumbika mu kibuga cya Musanze FC kugera ku munota wa nyuma w’igice cya mbere.

Amakipe yombi akiva mu rwambariro kuruhukaa, Rayon Sports yakomeje gukina neza nta gihunga kuko yageraga imbere y’izamu rya Musanze FC.

Byayihesheje igitego cyo kwishyura ku munota wa 49 cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina, umunyezamu ntayawukurikira neza, Bugingo awutsindisha umutwe.

Ku munota wa 64, Adama Bagayogo yatezwe na Christin Mukengere mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yatewe na Ishimwe Fiston, Rayon Sports iba ibonye igitego cya kabiri.

Abafana ba Rayon Sports bateruye Stade Ubworoherane baririmba indirimbo Murera mu gihe bari birinze kwigaragaza mbere kuko nubwo Stade yari yuzuye ariko kugeza icyo gihe yari ituje cyane.

Ku munota 70, Adama Bagayogo yacenze ba myugariro ba Musanze FC agera ku munyezamu na we aramucenga, atsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports.

Omborenga Fitina wagonganye na Pacifique wa Musanze FC ku munota wa 89, yajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri umukino uhagararaho gato.

Wongeye gusubukurwa hongerwaho iminota irindwi ariko na yo iza kurangira nta gihindutse mu kibuga, bihesha Rayon Sports intsinzi y’ibitego 3-1.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama, ikina na Azam FC mu mukino mpuzamahanga wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium hizihizwa ‘Umunsi w’Igikundiro’.