AMAFOTO utabonye Rayon Sports itsinda Etoile de l’Est

Rayon Sports yasoje umukino ari abakinnyi 10, yatsinze Etoile del’Est 2-1bya Musa Esenu mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona.

Wari umukino wa mbere Rayon Sports yari igiye gukina nyuma yo gutandukana n’umutoza wayo Yamen Zelfani.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium iminota 10 ya mbere umupira wakinirwaga hagati cyane, nta kipe yari yakaremye amahirwe afatika.

Nyuma y’iyi minota Rayon Sports yatangiye gusatira cyane ariko abakinnyi barimo Musa Esenu na Ngendahimana Eric ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 32 Rayon Sports yaje gufungura amazamu, ni igitego cyatsinzwe na Musa Esenu n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

Iyi kipe yakomeje kotsa igitutu ishaka igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 43 cyatsinzwe na Musa Esenu nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Joackiam Ojera. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Ku munota wa 63 Mvuyekure Emmanuel yaje kubona ikarita itukura nyuma yo gukubita umupira umusifuzi.

Muri iyi minota Etoile del’Est yarimo ikinira cyane mu kibuga cya Rayon Sports ubona ishaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye bibanza kuba ikibazo. Ku munota wa 90, Gods Power Gabriel yatsindiye Etoile del’Est impozamarira maze umukino warangiye ari 2-1.

Rayon Sports yahise igira amanota 9 ifata umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe na Musanze FC ifite amanota 13, APR FC ya kabiri ikagira amanota 10. Amagaju FC ni aya gatatu nayo akaba afite amanota 10.

11 Etoile de l’Est yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Mohammed Wade wari usanzwe ari umutoza wungirije niwe watoje uyu mukino

Musa Esenu niwe watsinze ibitego bibiri bya Rayon Sports

Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports

Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports

I buryo hari Perezida wa Etoile de l’Est

Eid Mugadam Abakar Mugadam yari yaje gushyigikira bagenzi be

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo