Rayon Sports yaraye igeze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 nyuma yo gutsinda Musanze FC kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira, ni bwo hakinwe imikino ya 1/2 cy’iri rushanwa ryahuje amakipe ane.
Rayon Sports yatsinze Musanze FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 90 yakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Penaliti za Rayon Sports zinjijwe na Ndekwe Felix, Mitima Isaac, Paul Were na Leandre Onana. Imwe yatewe ari iya kabiri, yari yahushijwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney wayiteye hejuru.
Ku ruhande rwa Musanze FC, penaliti ebyiri za mbere zahushijwe na Ben Ocen na Niyonshuti Gad mu gihe izindi zatsinzwe na Niyijyinama Patrick na Namanda Luke Wafula.
Ku mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru saa Kumi n’ebyiri, Rayon Sports izahura na Kiyovu Sports yasezereye Mukura VS iyitsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Serumogo Ally ku munota wa 82.
Umukino w’umwanya wa gatatu uzahuza Musanze FC na Mukura VS ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira, guhera saa Cyenda mbere y’uko hakinwa uwa nyuma guhera saa Kumi.
Abatoza ba Musanze FC baganiriza umunyezamu Muhawenayo Gad mbere yo kujya muri za penaliti
Abakinnyi n’abatoza ba Musanze FC babanje gukora inama
Umutoza Frank Ouna aganiriza abakinnyi
Umutoza Haringingo Francis aganiriza abakinnyi ba Rayon Sports
Umusifuzi Nsabimana Celestin yabanje guha amabwiriza abanyezamu
Abakinnyi ba Musanze FC bafatanye urunana
Ni nako byari bimeze kuri Rayon Sports
Ndekwe Felix yateye penaliti ya mbere ya Rayon Sports
Muhawenayo Gad ntiyabashije kugarura umupira wa Ndekwe
Ben Ocen atera penaliti ya mbere ya Musanze FC
Umunyezamu Hakizimana Adolphe yayikuyemo
Abasifuzi basabye ko isubirwamo nyuma yo gusanga Adolphe yasohotse mbere
Ocen yongeye gutera, Adolphe afata umupira neza
Muvandimwe JMV yateye penaliti ya kabiri ya Rayon Sports
Umupira yawamuruye hejuru y’izamu
Hakizimana Adolphe yafashe penaliti ya kabiri yatewe na Niyonshuti Gad
Mitima Isaac yitegura gutera penaliti ya gatatu ya Rayon
Hakizimana Adolphe ashimira Mitima nyuma yo kwinjiza penaliti ya gatatu, iya kabiri yagiye mu izamu ku ruhande rwa Rayon
Namanda Luke Wafula yateye penaliti ya gatatu ya Musanze FC
ANDI MAFOTO YARANZE IMINOTA 90 ISANZWE
AMAFOTO: RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>