Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, ikipe ya Musanze FC yatsinzwe 1-0 na Rutsiro FC, uba umukino wa kabiri wikurikiranya itsindwa.
Ni umukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’amanywa. Musanze FC yaherukaga gutsindwa na Rayon Sports 4-1 yari yongeyemo Nicholas Ashade Ayomide, umunya Nigeria uheruka kuyisinyira avuye muri Guinée équatoriale mu Ikipe ya Atlético Semu.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Musanze FC yagaragazaga inyota y’ibitego, ihusha byinshi byabazwe, ibindi bigakurwamo n’umunyezamu Dukuzeyezu Pascal.
Ku munota wa 80 nibwo Rurihoshi Hertier yitsinze igitego ari nacyo cyahesheje amanota 3 Rutsiro FC.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Musanze FC ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 22 naho Rutsiro FC ijya ku mwanya wa 13 n’amanota 16.
Urutonde rw’agateganyo
Dukuzeyezu Pascal , umunyezamu wa Rutsiro FC witwaye neza muri uyu mukino
Nicholas Ashade Oyamide, uri mu bakinnyi bashya ba Musanze FC ni umwe mu bitwaye neza nubwo ikipe ye itabonye intsinzi... Yavuye muri Guinée équatoriale mu Ikipe ya Atlético Semu
Tuyisenge Yasser Arafat, umukinnyi mushya wasinye muri Musanze FC avuye muri Rukinzo FC yo mu Burundi
Abafana ba Rutsiro FC bari bayiherekeje kuri Stade Ubworoherane
Okoko Godfrey utoza Rutsiro FC
Hagati hari Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC
Manzi , umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza ari nawo wubatsemo Stade Ubworoherane, ni umwe mu bakunda gushyigikira iyi kipe cyane
Hagati hari Barakagwira Chantal, umunyamabanga wa Musanze FC
Ramuli Janvier, Mayor w’Akarere ka Musanze FC yarebye uyu mukino
Oyamide yari acungiwe hafi cyane
Kari agahinda kuri Rurihoshi Hertier witsinze igitego
PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE