Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025 ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo, ikomeza kwitegura umukino w’ikirarane izakiramo Police FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi n’ebyiri.
Ni imyitozo yatangiye saa cyenda igeza saa kumi n’igice. Muhirwa Prosper, Visi perezida wa Rayon Sprots yari muri iyi myitozo ndetse ashimira abakinnyi uburyo bakomeje kwitwara neza bitabira imyitozo, abibutsa ko bakwiriye gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo begukane igikombe. Yahise anabagenera amafaranga buri umwe yari gukoresha ku munsi mukuru w’ubunani.
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu ntiyarimo Elenga Kanga ndetse na Nsabimana Aimable. Yayobowe n’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Sellami kuko Robertinho atarava mu biruhuko.
Kwinjira muri uyu mukino ni 3000 FRW, 5000 FRW , 10.000 FRW na 20.000 FRW ku bazagura mbere. Ku munsi w’umukino, azaba ari 5000 FRW, 7000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.
Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Association Rayon Sports yasuye abasore be mu myitozo idasanzwe bakoze ku Bunani
Yanabageneye amafaranga yo gukoresha ku munsi mukuru
Hagati hari Corneille Hategekimana uzajya yongerera imbaraga abakinnyi nyuma y’uko Ayabonga asezeye
Sellami, umutoza wungirije niwe wayoboye imyitozo nyuma y’uko Robertinho atarava mu biruhuko
/B_ART_COM>