Banki ya Kigali , BK na Equity Bank zanganyije 1-1 mu mukino usoza itsinda muri Shampiyona y’abakozi mu mikino y’abakozi, ARPST Championship mu cyiciro cy’abikorera (Private sector).
Ni umukino w’ikirarane wari warasubitswe kubera imvura, uba ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 kuri Stade Mumena guhera saa yine n’igice.
Mudeyi Akite wigeze gukinira Mukura na AS Kigali niwe watsindiye Equity Bank, BK yishyurirwa na Sekamana Leandre wamenyekanye ari muri Rayon Sports .
Nyuma yo kurangiza amatsinda, Equity Bank izahura n’Akagera Game Lodge, Ubumwe Grand Hotel ihure na Skol. Ebyiri zizasigara, zizahura havemo imwe isanga BK kuri Final muri iki cyiciro kuko ariyo yasoje ari iya mbere.
11 BK yabanje mu kibuga
11 Equity yabanje mu kibuga
Dusenge Bertin, rutahizamu wa Gicumbi FC ariko ukora no muri Equity ni umwe mu bakinnyi igenderaho. Muri iyi shampiyona, ikipe yemerewe gukinisha umukinnyi umwe ugikina muri Shampiyona
John wahoze ari Perezida wa Gicumbi FC
Innocent Habyarimana bahimba Di Maria na we ni umukozi n’umukinnyi wa Equity. Ntiyakinnye uyu mukino kubera imvune
Kayumba Sother wamenyekanye mu makipe ya AS Kigali, Rayon Sports na Mukura VS asigaye ari umukozi muri Equity Bank...Niwe wari uri gutoza bagenzi be uretse ko asanzwe ari n’umukinnyi wayo
Mukanyandwi Rachel, umunyamabanga uhoraho wa ARPST yakurikiye uyu mukino
Idesbald Nshuti wigeze gukinira Police FC na we akora muri Equity Bank
Akite (numero 7) niwe watsindiye Equity Bank
Innocent wakinnye muri Police na Rayon Sports na we asigaye akinira BK
Sekamana Leandre wishyuriye BK
/B_ART_COM>