AMAFOTO utabonye AS Kigali itsinda Etincelles FC

Ibitego bya Shabani Hussein Tchabalala mu gice cya mbere, byafashije AS Kigali gutangira Shampiyona ya 2022/23 itsinda Etincelles FC 2-0 ku wa Gatanu.

Ikipe ya AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yari yakiriye Etincelles FC, ni umukino watangiye AS Kigali itabonana neza byatumaga Etincelles FC inagerageza kugera imbere y’izamu ryayo, ariko kwihagararaho kwayo kwarangiye ku munota wa 34, Tchabala wayoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2021-2022, yafunguye amazamu ku mupira wari uhinduriwe iburyo na myugariro Rugirayabo Hassan.

Uyu rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ku munota wa 37 yongeye kunyeganyeza inshundura za Etincelles FC, ku mupira yahawe na Lawrence Juma maze na we aroba umunyezamu atsinda igitego cya kabiri, ari nacyo cyarangije igice cya mbere AS Kigali itsinze ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya AS Kigali yakinaga neza yakomeje gushaka kongera umubare w’ibitego, ariko igahusha uburyo bwinshi imbere y’izamu, inongeramo abakinnyi batandukanye nka Jacques Tuyisenge wakinaga umukino we wa mbere.

Etincelles FC yanyuzagamo na yo igasatira binyuze ku bakinnyi nka Ciza Hussein winjiye mu kibuga asimbura, Mutebi Rashid ndetse na Niyonkuru Sadjati wavuye mu ikipe ya Rayon Sports, ariko umukino urangira AS Kigali yegukanye amanota atatu yayo ya mbere muri shampiyona itsinze ibitego 2-0.

Mu yindi mikino yabaye ku wa GataNu, Espoir FC yatsinze Marine FC 1-0, Sunrise yazamutse mu cyiciro cya mbere, mu rugo yahatsindiye Police FC igitego 1-0 naho APR FC itsinda Musanze FC ibitego 2-1.

Kuri uyu wa Gatandatu, Rwamagana City irakira Gorilla FC i Ngoma, Rayon Sports yakirire Rutsiro FC ku matara y’i Nyamirambo.

Gasogi United iraba yabanje gukina na Mukura VS mu gihe Bugesera FC yakira Kiyovu Sports byari gukina ku wa Gatanu.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya AS Kigali na Etincelles FC:

AS Kigali : Ntwari Fiacre, Haruna Niyonzima (c), Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Dusingizimana Gilbert, Lawrence Ochieng Juma, Man Ykre, Kalisa Rashid, Mugheni Fabrice, Bishira Latif na Shaban Hussein.

Umutoza: Cassa Mbungo André.

Étincelles FC: Nishimwe Moïse, Nshimiyimana Abdul (c), Niyonkuru Yves, Bizimana Ipthadj, Habimana Hussein, Gakwavu Jean Berkimas, Bizimungu Omar, Kakule Mukata Justin, Moro Sumaila, Nyirinkindi Saleh na Mutebi Rashid.

Umutoza: Bizumuremyi Radjab.

AMAFOTO: Umurerwa Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo