AMAFOTO: Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC yiyushye akuya mu mukino wahagaze igihe kirekire

Kiyovu Sports yaraye itsinze Espoir FC igitego 1-0 mu mukino wahagaze iminota 16 kubera kubura Ambulance ku kibuga.

Wari umukino w’umunsi wa kabiri Kiyovu Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Ni umukino yagiye gukina nyuma yo gutsinda na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa mbere.

Kiyovu Sports wabonaga itari mu mukino neza ariko yagiye igerageza amahirwe atandukanye harimo amashoti ya Nkusi Denis, Coutinho ariko ntibyabahira amakipe ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cy’umukino Kiyovu Sports yatangiye isatira cyane ubona yisirisimbya imbere y’izamu rya Espoir FC ariko ubusatirizi bwa yo bugorwa no kubyaza umusaruro imipira yahindurwaga na Serumogo Ali.

Eric Niyonsaba wa Espoir FC yagerageje ishoti ku munota wa 53 ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Bigirimana Abedi yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 60 ni nyuma y’umupira mwiza wahinduwe na Serumogo ariko yashyiraho umutwe ugaca hanze gato yaryo.

Issah Herry wa Espoir FC yahawe ikarita itukura ni nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino yanga kujya ku ngombyi ageze hanze y’ikibuga yongera kukigikandagiramo batamuhaye uburenganzira, umusifuzi Patrick amuha indi ikarita y’umuhondo bihita biba umutuku.

Kuva ku munota wa 82 umukino wahagaze kubera Ambulance itari ku kibuga, ni nyuma y’uko yari yatwaye umukinnyi wa Espoir FC, Ahishakiye Jacques kwa muganga mu gice cya mbere.

Komiseri w’umukino yafashe umwanzuro wo guhagarika umukino ni nyuma yo kubona yatinze cyane itagaragara ku kibuga.

Umukino wahagaze iminota igera kuri 16 yose hategerejwe Ambulance, umukino waje gukomeza nyuma y’uko igeze ku kibuga.

Kiyovu Sports yaje gukambika ku izamu rya Espoir FC ishaka igitego, byaje kuyihira ubwo mu minota y’inyongera Nshimiyimana Ismail yayitsindiraga igitego cya mbere.

Kiyovu Sports yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Abedi, Abedi yaje kuyitera ariko umupira ukubita igiti cy’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

Gahunda y’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022

  • Musanze FC 3-1 Marines
  • Gasogi United 1-1 Etincelles
  • Sunrise FC 1-1 Gorilla FC
  • Rwamagana City 0-1 Rutsiro FC

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022

  • Kiyovu Sports 1-0 Espoir FC

Ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022

  • Bugesera FC vs APR FC (wasubitswe)
  • Mukura VS vs AS Kigali (wasubitswe)
  • Police FC vs Rayon Sports (18:00)

AMAFOTO: Moment Studio

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo