Rayon Sports yatsinze AS Kigali 1-0 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 7 Kanama 2022.
Ni umukino watangiye saa cyenda zirenzeho mike. Rayon Sports yakoresheje ikipe yatsinze ikipe Musanze FC 2-0 ku wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 uretse Tuyisenge Arsene wasimbujwe Hadji kubera imvune yagiriye muri uwo mukino.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Ndekwe Felix ku munota wa 43 ku mupira mwiza yahawe na Ganijuru Elia. Ndekwe NsYatsindaga ikipe yahozemo umwaka ushize.
Tariki 15 Kanama 2022 , Rayon Sports izakina umukino mpuzamahanga kuri Rayon Sports Day na Vipers yo muri Uganda itozwa na Robertinho wahoze muri ’Murera’.
Haringingo Francis , umutoza mukuru wa Rayon Sports,,,Ahanzwe amaso n’abafana kugira ngo abaheshe igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka
Salma Mukansanga niwe wayoboye uyu mukino. Niwo mukino wa mbere asifuye nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuye gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika mu bagore
Rwatubyaye Abdul ubu ari gukorera imyitozo muri AS Kigali. Nyuma y’umukino, uyu myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, yavuze ko bishoboka ko yakongera gukina mu Rwanda ariko ashimangira ko atari buri kipe ibonetse yakwerekezamo
Ganijuru Elia , myugariro w’ i bumoso wa Rayon Sports yakunze guhangana na Nyarugabo Moise wa AS Kigali
Mbirizi yakinaga umukino we wa kabiri muri Rayon Sports
Cassa Mbungo yakinaga umukino wa gishuti wa 3...Yatsinze Vision na Gasogi. Rayon Sports niyo ya mbere imutsinze muri iyi mikino yo kwitegura saison ya 2022/2023
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari yaje gushyigikira abasore be
Anne-Lise Alida Kankindi ni umwe mu bavuga rikumvikana ndetse rikijyana muri AS Kigali...akunda kuza kureba imikino yayo
Hadji Youssuf Mudaheranwa, Perezida wa Gorilla FC
Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports
Murengezi Jean De Dieu uyobora The Blue Winners Fan club
Uwamaliya Joseline Fanette uyobora komite ngenzuzi ya Rayon Sports
Komezusenge Daniel wahoze ari Umunyamabanga wa AS Kigali yibazaga inzira bizacamo ngo bajye babasha gutsinda Rayon Sports
Dr Uwiragiye Norbert, Perezida mushya wa Gikundiro Forever...Yaje kureba uyu mukino amaze gutorerwa gusimbura Muhire Jean Paul usoje manda 2 ayobora iyi fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe muri 2013
Bayingana, team Manager wa AS Kigali
Nshimiye Joseph na we wahoze mu buyobozi bwa AS Kigali ariko akaba akibuba hafi
Aha Bayingana David umenya yasomaga ibirego ashinjwa na Kenny Sol ku byabereye mu gitaramo cya The Ben biza no kuvamo adataramira abafana be...
Nsekera Muhire Jean Paul wabaye umubitsi, umunyamabanga na Visi Perezida wa Rayon Sports mu bihe bitandukanye. Yaje muri uyu mukino amaze gutanga ubuyobozi bwa Gikundiro Forever yayoboye kuva yashingwa muri 2013. Yari asoje manda ze 2
Abasore ba Rayon Sports TV baba bacyereye umurimo...ubanza ni Aimable ushinzwe ikoranabuhanga naho i buryo hari Wasili wogeza akanategura ibiganiro
Munana, umuyobozi wungirije muri Komite ngenzuzi ya Rayon Sports
Umutoza w’ikipe y’igihugu asigaye akunda kuzana n’umuhungu we kureba iyi mikino ya Pre season azabasha gukuramo abakinnyi ba CHAN
Abafana bakomeje gushyigikira ikipe yabo no muri iyi mikino ya gishuti
Umukino ujya kurangira, habuze gato ngo Rayon Sports ibone igitego cya kabiri ku mupira wari utewe neza na Muvandimwe JMV ariko umunyezamu wa AS Kigali awukuramo
Ndekwe Felix niwe watsindiye Rayon Sports. Yatsindaga ikipe yahozemo umwaka ushize
Cassa yibazaga niba Ndekwe batongereye amasezerano ariwe wamuzonze akaba anamutsinze igitego, biramuyobera
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>