AMAFOTO: Aba-Rayon babukereye mu Mujyi utatse amabara ya Musanze FC

Mu gihe Musanze FC yitegura kwakira Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona, abafana b’impande zombi bazengurutse uyu mujyi na morale nyinshi.

Uyu mukino uhuza amakipe yombi, urabera kuri Stade Ubworoherane guhera saa Cyenda.

Musanze FC yawakiriye, yatatse umujyi wose amabendera ari mu mabara yayo y’umutuku n’umweru, ni mu gihe n’abafana bayo barangajwe imbere n’uzwi nka Cangirange, bazengurutse Umujyi wa Musanze basusurutsa abakwukoreramo.

Abafana ba Rayon Sports baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, na bo bakoze akarasisi mu Mujyi wa Musanze, amasaha make mbere y’uko umukino utangira.

Rayon Sports irakina uyu mukino ikeneye gutsinda kugira ngo ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona aho kuri ubu ifite amanota 22 mu mikino icyenda.

Ku ruhande rwa Musanze FC imaze iminsi ititwara neza, iraba ikeneye gutsinda kugira ngo biyifashe kongera amanota kuri 14 ifite ubu ku mwanya wa munani.

Ubwo amakipe yombi yaherukaga guhurira kuri Stade Ubworoherane mu mwaka ushize w’imikino, yanganyije igitego 1-1.

Rayon Sports yasezereye Musanze FC kuri penaliti nyuma yo kunganya ubusa ku busa muri ½ cy’Irushanwa rya Made in Rwanda Cup ryakinwe Ukwakira uyu mwaka.

Kwinjira ku mukino wo kuri iki Cyumweru ni 3000 Frw, 5000 Frw n’ibihumbi 10 Frw.

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo