AMAFOTO 800 UTABONYE Rayon Sports itsindira APR FC i Huye

Imikino yari ishize ari 7 Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC. APR FC yatsinzemo 7 banganya 2. Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019, hari muri shampiyona ya 2018-19 ari na bwo iheruka igikombe cya shampiyona.

Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23, Rayon Sports yari yagaruye muri 11 abakinnyi 3 bari bamaze iminsi mu mvune ari bo; Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Onana Léandre.

APR FC umutoza Ben Moussa yari yahisemo kubanza mu kibuga Manishimwe Djabel, kapiteni we wari umaze igihe asimbura ndetse yari yanagaruye Buregeya Prince utarakinnye umukino wa Sunrise FC kubera imvune.

Umukino watinze gutangira iminota 2 kubera ko izamu ritari rimeze neza. Saa 15h02’ ni bwo Ruzindana Nsoro yatangije umukino.

Ku munota wa 6, Niyibizi Ramadhan yagerageje uburyo bwa mbere ariko umupira unyura hanze y’izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe. Ku munota wa 10 Ramadhan yongeye kugerageza andi mahirwe ariko na bwo unyura hanze y’izamu.

Mbirizi Eric yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Ruboneka Jean Bosco.

Bizimana Yannick yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 20 ku mupira wari uhinduwe na Manishimwe Djabel ariko ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 23 ku mupira Luvumbu yacomekeye Esenu ariko ateye unyura hanze ya ryo.

Nyuma yo guhererekanya neza ku bakinnyi ba Rayon Sports, Onana Léandre yagerageje ishoti ku munota wa 26 ariko umunyezamu Ishimwe Pierre arawufata.

Hakizimana Adolphe yarokoye Rayon Sports ku munota wa 27 nyuma y’ishoti yari aterewe na Bizimana Yannick inyuma y’urubuga rw’amahina ariko awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Byiringiro Lague yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 29 ariko rinyura hanze y’izamu.

Ruboneka Jean Bosco yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 30, ni ku ikosa yari akoreye Onana.

Iri kosa ryaje kuvamo igitego cya Rayon Sports Sports aho Luvumbu yayiteye maze Eric Ngendahimana atera mu izamu Ishimwe Pierre awukuramo ariko Nsoro avuga ko wari warenze umurongo.

Byiringiro Lague yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 42 ku ikosa yakoreye Ojera Joackiam. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague bahaye umwanya Ishimwe Anicet na Ishimwe Fiston.

Ni impinduka zitagize icyo zifasha cyane APR FC kubera ko mu minota ya mbere y’igice cya kabiri Rayon Sports yari iyiri hejuru.

Ngendahimana Eric yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 60 ku ikosa yakoreye Ishimwe Fiston.

APR FC yongeye gukora izindi mpinduka 2 ku munota wa 67, Niyibizi Ramadhan na Bizimana Yannick bahaye umwanya Nshuti Innocent na Mugunga Yves.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yakoze impinduka za mbere ku munota wa 76, Luvumbu, Onana na Mbirizi bahaye ukwanya Ndekwe, Hadji na Kanamugire Roger. APR FC yakoze iminduka za nyuma ku munota wa 83 Ishimwe Fiston wagize ikibazo yahaye umwanya Mugisha Gilbert.

Ku munota wa nyuma APR FC yahushije igitego ku mupira Claude yahinduye, Nshuti Innocent agashyiraho umutwe Adolphe akawukuramo, Mugunga yasonzemo nabwo bawukuramo. Umukino warangiye ari 1-0.

Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports bivuze ko isoje umunsi wa 19 ari iya 4 n’amanota 36 inganya na Gasogi United ya 3 na AS Kigali ya 2 mu gihe APR FC ikiyoboye urutonde n’amanota 37.

Niwo mukino abagize Dream Unity fan club batangiriyeho bamamaza byihariye Canal+, umufatanyabikorwa wa Rayon Sports

Kigali - Huye no kugaruka, Moto niyo yifashishije mu rugendo kandi akabikora mu buryo burimo ubuhanga buhanitse mu gutwara moto

Aba bana bafite ubuhanga mu gutwara amagare baherekeje abafana ba Rayon Sports kuva kuri Stade ya Kigali kugera mu Biryogo

Umupira si intambara !Nubwo amakipe yabo ari amakeba, aba bafana babanje kumenaho abiri ubwo bari bageze i Nyanza

Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ wari waje gushyigikira Rayon Sports yishimiwe cyane n’abafana

Abagize Dream Unity, bafanaga banabifatanya no kwamamaza Canal+ imbere y’imbaga yari kuri Stade ya Huye

Nsoro niwe wayoboye uyu mukino

Niwo mukino Rwatubyaye yari agarukiyeho mu kibuga nyuma y’imvune amaranye igihe

Onana na we yari yagarutse mu kibuga nyuma y’igihe adakina kubera imvune

Kimwe na bagenzi be, Mbirizi na we yari yagarutse mu kibuga

Intare za APR FC bari babucyereye

Abakobwa bo muri Izamarere Fan Club ni uko bari baserutse

Niba uherereye mu Mujyi wa Musanze , ukaba ukeneye imyambaro myiza igezweho ku giciro cyiza, yaba iy’abana, abagabo n’abagore, nkurangiye iduka Gogo Fashion Boutique.->https://www.rwandamagazine.com/imyidagaduro/article/iduka-ryagutse-imyambaro-igezweho-ni-ibishya-gusa-muri-gogo-fashion-boutique]

Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821

Mbirizi yahawe ikarita y’umuhondo mu minota ya mbere y’umukino

Bishimira igitego cyahinduye amateka yari amaze imyaka 4, Rayon Sports itaratsinda APR FC

Mu gihe ukomeje kwihera ijisho uko byari byifashe ku mukino w’abakeba, wibuke kurara usomye kuri Musanze Wine yengwa na CETRAF Ltd

Luvumbu yitegura gutera coup franc yavuyemo igitego

Habanje kubaho kujijinganya ku gitego niba cyarenze umurongo bituma Clement wa APR FC akomeza no kurwana kuwukura mu izamu, nyuma igitego kiza kwemezwa

Regis , murumuna wa Gacinya Chance Denis, yababajwe n’uko ikipe ye ya APR FC asigaye afana yinjijwe igitego hakiri kare cyane

Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports

Hagati hari Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports

Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yakurikiye uyu mukino

Uwambaye ishati y’umweru ni se wa Ruboneka...i buryo hari se wa Djabel

Buri wese yari yakoze ku gikoresho cyamufasha gufata ishusho ricyeye ry’uyu mukino w’imbonekarimwe

i bumoso hari Juvenal, Perezida wa Kiyovu Sports, Olivier Karekezi naho i buryo ni Mupenzi Etoo ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC

Uwambaye ingofero y’umukara ni Nzamukosha Olive, umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Volley y’abagore ya RRA ariko akaba umufana ukomeye wa APR FC

Mukanemeye Madeleine bita Maman Mukura, kuri iyi nshuro yari inyuma ya APR FC

Hakizimana Adolphe witwaye neza muri uyu mukino agakuramo imipira 2 ikomeye cyane yashoboraga kuvamo ibitego bya APR FC

Igikomere cyatumye Fiston (wari winjiye asimbuye) ava amaraso menshi, asabwa kujya hanze, abaganga ba APR FC bakora iyo bwabaga ariko akomeza kuva bituma adasubira mu kibuga ahubwo asimburwa na Mugisha Gilbert

Ojera wakinaga derby ye ya mbere muri Rayon Sports ari mu bigaragaje muri uyu mukino

Ngo banze gutaha batifotoreje ku izamu ryinjiyemo igitego cyahinduye amateka y’imyaka 4

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo