Ikipe ya REG VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zahigitse amakipe bari bahanganye zegukana irushanwa ry’umusoreshwa 2022.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 na 20 Ugushyingo habaye irushanwa rya "Taxpayers Appreciations" mu mukino wa Volleyball ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro "RRA".
Ryitabiriwe n’amakipe 12, 6 mu bagabo na 6 mu bagore akaba yari agabanyijwe mu matsinda 2 (buri cyiciro).
Mu bagabo, mu itsinda rya mbere harimo Gisagara , REG VC na KCV. Gisagara na REG ni yo yageze muri 1/2.
Mu itsinda rya kabiri harimo APR VC, FOREFRONT na IPRC Musanze. APR VC na FOREFRONT ni yo yageze muri 1/2.
Mu bagore, mu itsinda rya mbere harimo RRA VC, IPRC Huye, Ruhango VC. RRA VC na Ruhango ni yo yazamutse mu itsinda.
Mu itsinda rya kabiri harimo Forefront, APR VC na IPRC Kigali. Forefront na APR VC ni yo yageze muri 1/2.
Muri Kigali Arena ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo habaye imikino ya 1/2 n’imikino ya nyuma.
Mu bagore APR VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-13, 25-12 na 25-13).
Ni mu gihe undi mukino wa 1/2, RRA yasezereye FOREFRONT iyitsinze amaseti 3-1 (25-15, 20-25, 25-21 na 25-9).
APR WVC yahuriye ku mukino wa nyuma na RRA. APR WVC yaje kwegukana igikombe itsinze RRA amaseti 3-1(26-24, 25-19, 23-25 na 25-19).
Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cya bo mu bagore (Individual Awards)
- Best server Munezero Valentine (APR)
- Best receiver: Mukandayisenga Benitha (APR)
- Best Attacker: Msisai Pamella (RRA)
- Best Blocke: Amito Shallon(Forefront)
- Best Libero: Betty Uwamahoro (APR)
- Setter: Ernestine Akimanizanye (RRA)
- MVP: Mukantambara Seraphine (APR)
Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cya bo mu bagabo
- Best server: Marcel (REG)
- Best Receiver: Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara)
- Best setter: Mahoro Yvan (REG)
- Best Attacker: Marcel (REG)
- Best Blocker: Rukerangabo Yvan (Forefront)
- Best Liberian: Rwigema Simon (REG)
- MVP: Marcel
FOREFRONT WVC
RRA WVC
Muri 1/2, RRA yasezereye FOREFRONT iyitsinze amaseti 3-1 (25-15, 20-25, 25-21 na 25-9)
Msisai Pamella wa RRA wahembwe nka Best Attacker muri iri rushanwa
Mutoni Bertille, umwe mu nkingi za mwamba za FOREFRONT
Nzamukosha Olive, umwe mu nkingi za mwamba za RRA
Musaniwabo Hope, kapiteni wa RRA
Olive mu kazi
Staff ya RRA
Ndagijimana Iris asaba bagenzi be gushyiramo imbaraga
Mu bagabo, Gisaga VC yasezereye Forefront VC muri 1/2
Umusifuzi mpuzamahanga Alphonse mu kazi mu mukino wahuzaga Gisaga na Forefront
Nyirimana Fidele utoza Gisagara VC aba akurikira buri kantu kose
Abafana ba Gisaga bayiba hafi buri gihe
Mu gihe uri kuryoherwa n’aya mofoto, ntitwabura kukwibutsa ko udakwiriye kurara udasomye kuri Musanze Wine, ikinyobwa cyengerwa mu Karere ka Musanze na CETRAF Ltd
APR VC
REG VC
Mukunzi Christophe wa APR VC mu kazi
Maximme ukuriye abafana ba REG VC na BC
I bumoso hari Florien, umutoza mukuru wa APR WVC ...I buryo hari Umutesi Alice, Manager wa APR VC y’abagabo
Mugabe Aristide, Kapiteni wa Patriots Basketball nawe yari yaje kureba Volleyball
Umutoniwase Anastasie wigeze guhatana muri Miss Rwanda yarebye iyi mikino
Ngarambe Rapahael,Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (uri hagati wambaye ishati y’ubururu) yakurikiye iyi mikino kuva yatangira kugeza ku musozo
Ingabire Hyacinthe wa RRA, ni umwe mu mpano nshya ziri kuzamuka muri uyu mukino
RRA na APR zishyushya mbere yo gukina umukino wa nyuma
’
Ndagijimana Iris mu kazi
Betty Uwamahoro watowe nka Best Libero muri iri rushanwa
Munezero Valentine ’ Vava’ wabaye ’Best server’ w’irushanwa
Uburyo abakinnyi ba APR WVC bishimiramo inota baba batsinze
Gutsinda ku mukino wa nyuma biraryoha !Vava byageraga aho bikamurenga
Gatsinzi Venuste wa APR VC yari yaje kureba iri rushanwa. Amaze igihe yaravunitse ivi
Uko umukino waganaga ku musozo niko abakinnyi ba RRA WVC babonaga ko bigoye ko babasha gukuramo ikinyuranyo cy’amanota...bituma biheba nk’uko bigaragarira amaso
MC Ntihemuka Bosco ni umu mubarushaho gutuma imikino nk’iyi iryohera uwaje kuyireba
Byari ibyishimo bisesuye ku bakinnyi ba APR WVC nyuma yo kwegukana igikombe
Barabyinnye biratinda
Dusenge Wicklif mu kazi
Marcel ukomoka muri Cameroun ari na we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu bagabo (MVP)
Muvara Ronald
Abakinnyi ba Gisagara nyuma yo gukubitwa ibiro byinshi,...babiboneshaga amaso ko umunsi atari uwabo
Umutoza wa REG VC yicinyaga icyara
Ibyishimo byatashye muri REG VC
Mucyo Philbert, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda
Volleyball si uguhangana...Mayor wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome (i bumoso) yasuhuzanyaga na Geoffrey Zawadi, umuyobozi wa REG VC nyuma y’umukino
Munezero Valentine (APR) niwe watowe nka Best server
Mukandayisenga Benitha (APR) yatowe nka Best receiver
Ernestine Akimanizanye (RRA) yatowe nka Setter
Msisai Pamella (RRA) yatowe nka Best Attacker
Best Libero: Betty Uwamahoro (APR)
Best Blocke: Amito Shallon(Forefront)
MVP: Mukantambara Seraphine (APR)
Forefront yabaye iya gatatu mu bakobwa
RRA yabaye iya kabiri
Best Receiver: Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara)
Best Blocker: Rukerangabo Yvan (Forefront)
Best setter: Mahoro Yvan (REG)
Best Liberian: Rwigema Simon (REG)
Marcel yegukanye ibihembo 3:Best server, Best Attacker, aba na MVP w’irushanwa
REG bishimira ibihembo byahawe abakinnyi babo. Begukanye 5 muri 7 byahawe abakinnyi ku giti cyabo
Mu bahungu naho FOREFRONT yegukanye umwanya wa gatatu
Gisagara VC yegukanye umwanya wa kabiri
REG VC yashyikirijwe igikombe cyayo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>