Igitego cyinjijwe na Ndekwe Felix mu gice cya kabiri, cyahesheje Rayon Sports amanota atatu itsinze Sunrise FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ku wa Gatanu, iyi kipe yuzuza imikino 6 muri shampiyona itsinda.
Umukino watangiye ubona wihuta cyane ndetse buri kipe ubona iri ku gitutu aho kapiteni wa Sunrise FC, Uwambajimana Leon Kawunga yahabwaga ikarita y’umuhondo hakiri kare ku munota wa 4.
Rayon Sports yarushaga Sunrise FC cyane mu minota ya mbere y’umukino, yayishyizeho igitutu ndetse ibona amahirwe harimo n’ishoti rya Iraguha Hadji ku munota wa 19 ariko umunyezamu Mfashingabo Didier arawufata.
Ku munota wa 23, Shyaka Claver yakoreye ikosa Iraguha Hadji hafi y’urubuga rw’amahina batanga kufura yatewe na Paul Were ariko iruhukira mu ntoki z’umunyezamu Mfashingabo Didier.
Ku munota wa 32, Didier yongeye kurokora ikipe ye akuramo umupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Iraguha Hadji.
Mfashingabo Didier wari wakomeje kwigaragaza yongeye gukuramo undi mupira wabazwe yari atewe na Ganijuru Elie ku munota wa 34.
Ganijuru Elie yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 43 ku ikosa yakoreye Babuwa Samson inyuma gato y’urubuga rw’amahina. Ikosa ryahanwe na Brian Ssari ariko ntibyagira icyo bitanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Sunrise FC yagarutse mu gice cya kabiri na yo ishyira igitutu kuri Rayon ndetse irema amahirwe ariko bagorwa no kuyabyaza umusaruro.
Iraguha Hadji ku munota wa 64 yatanze umupira maze Paul Were arawureka usanga Ndekwe Felix wahise atera adahagaritse maze umupira uyoboka mu rushundura.
Rayon Sports yahise inakora impinduka, Moussa Camara asimbura Tuyisenge Arsene.
Sunrise FC na yo yakuyemo Vedaste hinjiramo Murengezi Rodrigue.
Sunrise FC yashatse uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.
Rayon Sports ikaba yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 18 mu mikino 6 imaze gukina, ni mbere y’uko imikino y’umunsi wa 8 ikomeza kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Iyi ntsinzi ya Rayon Sports yatanze ibyishimo ku barimo Umuyobozi wayo, Uwayezu Jean Fidèle, abanya-Écosse bari baje kuyishyigikira n’abandi bafana barimo umuhanzikazi Ariel Wayz.
AMAFOTO: RENZAHO Christophe