Umukino w’umunsi wa cyenda wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade i Nyamirambo, warangiye amakipe anganyije 0-0.
Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports isatira APR FC, ibona amahirwe yo gutsinda igitego ariko atabyajwe umusaruro n’abarimo Musa Esenu.
Ikipe ya APR FC yaje kwigaranzura Rayon Sports, iza kubona uburyo bwo gutsinda igitego nk’aho Mugisha Gilbert yasigaranye n’umunyezamu Tamale ariko ateye umupira umunyezamu akiza izamu rya Rayon Sports.
Ikipe ya APR FC yongeye kubona uburyo bwo gutsinda ubwo Nshimirimana Ismail Pitchou na we yasigaranye n’umunyezamu wa Rayon Sports ariko ntiyabasha na we kubona igitego.
Pitchou wari wakomeje kuyobora umukino wa APR FC yaje kuvunika nyuma y’ikosa yari akorewe na Muhire Kevin, aza gusimburwa na Niyomugabo Claude usanzwe akina nka myugariro.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Kalisa Rashid ishyiramo Charles Bbaale wahinduranyaga urunde rw’iburyo n’ibumoso imbere na Ojera Joackiam. Nk’uko byagenze mu gice cya mbere, APR FC yakomeje kurusha Rayon Sports hagati mu kibuga ariko iyi yari yasuye na yo ikomeza kujya ikoresha kwiba umugono isatira byihuse.
Ojera Joackiam ni umwe mu bakinnyi bafashaga Rayon Sports mu gusatira byihuse ku mipira micye yabonaga, dore ko imyinshi yapfiraga hagati itakazwa bya hato na hato ikifatirwa n’abakinnyi ba APR FC.
Ikipe ya APR FC ku munota wa 70 yari igikina neza kurusha Rayon Sports. Abakinnyi bayo nka Héritier Luvumbu Nzinga bari batangiye kugaragaza umunaniro ariko yageragezaga no gutera amashoti akomeye ariko ntiyagira icyo atanga.
APR FC yari yavunikishije Nshimirimana Ismael mu gice cya mbere, ku munota wa 80 yongeye kuvunikisha Niyigena Clement, asimburwa na Salomon Charles Bienvenue Banga ariko ihita inasimbuza havamo Mugisha Gilbert hinjira Joseph Apam Assongue.