AMAFOTO 450 yaranze isiganwa ry’amagare rya ‘Visit Musanze’ ryegukanywe na Ntakirutimana Joseph

Ntakirutimana Joseph yegukanye isiganwa ry’amagare ry’abatarabigize umwuga ryitiriwe ‘Visit Musanze’, ryabaye ku wa Kane, tariki ya 13 Ukwakira 2022.

Iri siganwa ryari ryateguwe ku bufatanye bwa Koperative y’abatwara amagare mu Karere ka Musanze (CVM), Akarere ka Musanze, Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Polisi y’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.

Ubwo ryari rimaze gutangizwa na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY, abasiganwa barimo abagabo 41 n’abagore babiri, bazengurutse mu Mujyi wa Musanze ku ntera y’ibilometero 28.

Ntakirutimana Joseph wo kuri ‘site’ ya Sunrise, yabaye uwa mbere akoresheje iminota 51 n’amasegonda 25, akurikirwa na Tuyiringire wari waturutse i Busogo, wasizwe amasegonda ane naho uwa gatatu aba Niyonteze Prince na we wa Sunrise asizwe amasegonda icyenda.

Nyuma yo gutsinda, Ntakirutima yagize ati “Ndishimye cyane. Nkuyemo ko ngomba kugira umwete nkazagera no ku rundi rwego rwiza ruri hejuru.”

Mu bagore hakinnye babiri; Uwimbabazi Liliane aba uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota itandatu n’amasegonda arindwi mu gihe Nyirabashakimana yakoresheje isaha imwe, iminota 18 n’amasegonda 30.

Uwimbabazi usanzwe utwara ibirayi ku igare ndetse akaba ari ubwa mbere yarakinnye, yavuze ko yafashijwe no “kugira umutima ukomeye”, yongeraho ko intego afite ari ugutsinda no mu yandi masiganwa azaza.

Umukinnyi muto witabiriye iri rushanwa ni Tugirunshuti Fabrice w’imyaka 19. Uyu musore waturutse mu Gashangiro, yabaye uwa cyenda asizwe hafi iminota itatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko impamvu bashyigikiye iri siganwa ari ukugira ngo bahe Abanya-Musanze ibyishimo binyuze muri siporo zitandukanye , hanarebwe abanyempano mu mukino w’amagare.

Ati “Twarishyigikiye ku bw’impamvu zitandukanye ariko cyane cyane kugira ngo Abanya-Musanze, Inyangakugoma za Musanze zikwiye ibyishimo, zikwiye umunezero unyuze muri siporo zitandukanye. Hari hagamijwe ibyinshi no kuzamura impano, kuzirambagiza zikagaragara, zikaba zanazamuka no mu Ikipe y’Igihugu bakaba banajya no hanze.”

Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko abitwaye neza muri iri siganwa bazitabwaho kugira ngo bazavemo abakinnyi beza.

Perezida wa Koperative y’Abatwara Amagare mu Karere ka Musanze (CVM), Mutsindashyaka Evariste, yavuze ko bishimiye uko isiganwa ryagenze ndetse batatekerezaga ko ryagira ubwitabire nk’ubwo babonye.

Ati “Igitekerezo cyaturutse ku biganiro nagiranye n’Umuyobozi w’Akarere, byabaye ngombwa ko natwe tugira uruhare mu gutegura iri rushanwa kugira ngo abaturage bacu babone ibyishimo bihagije. Ntabwo nari niteze ko bigenda gutya, namwe murabona ko byitabiriwe cyane. Tuzajya tubitegura kenshi.”

Abahanzi Makonikoshwa na Rafiki basusurukije abitabiriye iri siganwa.

Abatsinze bahawe ibihembo birimo amagare mashya.

Abarenga 40 ni bo bitabiriye isiganwa ry’amagare ryitiriwe Visit Musanze

Abatari bake bari baje kureba iri siganwa ryatewe inkunga n’abarimo uruganda rwa CETRAF

Umutekano wo mu muhanda wari ucunzwe neza na Polisi y’Igihugu

Kaminuza ya U.H.T.G.L na yo yari mu bateye inkunga iri siganwa

Meya w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, agera ahaberaga isiganwa

Meya Ramuli asuhuzanya na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah

Uwimbabazi Liliane wabaye uwa mbere mu bagore

{}

Umuhanzi Rafiki yasusurukije Abanya-Musanze

Meya Ramuli Janvier yashimiye abitabiriye iri siganwa, avuga ko i Musanze hagomba kuba igicumbi cy’amagare

Makonikoshwa aririmbira Abanya-Musanze zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo