Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze inyagiye Kiyovu Sports yabanje kwihagararaho kuri Kigali Pelé Stadium, yari yuzuye abafana ibitego 4-0 ifata umwanya wa mbere.
Wari umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wari witezwe cyane ku ruhande rwa Rayon Sports yagiye kuwukina ibisa nk’ibibazo bishingiye ku miyoborere byari bimaze imyaka ine bikemutse, yuma y’uko abayiyoboye bose ubu bahurije hamwe ndetse banayisura mu myitozo ya nyuma ku wa Gatanu.
Uyu mwuka mwiza, watumye uyu mukino witabirwa cyane n’abakunzi ba Rayon Sports bari bagize 90% by’abafana bari muri Stade yari yuzuye ku ijanisha rya 99%.
Mu kibuga icyizere cyari cyose ko intsinzi iboneka, yewe bamwe babyita ibyoroshye ugereranyije n’uburyo Kiyovu Sports imaze iminsi yitwara.
Ibi ariko ntabwo ariko byagenze kuko Kiyovu Sports, yakinnye umukino utandukanye nibyo abantu bayikekerezagaho cyane cyane mu gice cya mbere aho yagoye Rayon Sports inayihusha uburyo bwiza bw’ibitego ku bakinnyi nka Masengo Tansele, Nizeyimana Djuma na Sherrif Bayo, iki gice kirangira ari 0-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Prinsee Elanga Kanga ishyiramo Adama Bagayogo.
Igice cya kabiri Kiyovu Sports yagitangiye nayo ishaka gukomeza gukubagana ariko bitamaze igihe kinini. Ku munota wa 58, Rayon Sports yafunguye amazamu ubwo Iraguha Hadji yafataga umupira akiringaniza n’izamu maze agatera ishoti rikomeye rigendera hasi, umunyezamu Nzeyirwanda Djihad ntiyabasha kurikuramo.
Kuva kuri uyu munota, Rayon Sports yafatiyeho maze ku wa 76 Adama Bagayogo wagize uruhare mu mukino kuva yatangirana n’igice cya kabiri, afata umupira nawe yiringanyiza n’izamu arekura ishoti rikomeye cyane, maze umunyezamu Nzeyirwanda Djihad arikuramo ariko Iraguha Hadji wari wakurikiye umupira, awusubizamo atsinda igitego cya kabiri.
Nyuma y’iminota ibiri ku munota wa 78, habonetse igitego cya gatatu ku mupira Fall Ngagne yahawe na Muhire Kevin, maze nawe acenga kugeza ageze mu izamu atsinda igitego cya gatatu.
Mu minota ine yongereweho, Rayon Sports yakomeje kurusha Kiyovu Sports yari hasi mu gice cya kabiri maze ku munota wa kane gusa w’inyongera, Adama Bagayogo asubiramo ibyo asanzwe akora atera amashoti akomeye, maze aritera yitegeye izamu atsinda igitego cya kane, Rayon Sports ibona amanota atatu ayigira iya mbere n’amanota 14, inyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0, ikomeza kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu yonyine.
Umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude uzwi ku izina rya “Cucuri” niwe wayoboye uyu mukino
11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Iraguha Hadji wahereye mu gice cya mbere ashaka igitego niwe wafunguriye Rayon Sports amazamu
Fall Ngagne ukomeje kugenda yitwara neza na we yatsinze igitego muri uyu mukino
Muhire Kevin uvuye mu ikipe y’igihugu akomeje kwitwara neza
Adama Bagayogo watsinze igitego cya kane cya Rayon Sports
Uhereye i bumoso hari Gacinya Chance Denis wabaye Perezida wa Rayon Sports, hagati hari Muhirwa Prosper naho i buryo ni Rutagambwa Martin...bombi bari bungirije Gacinya muri komite ye
Munyakazi Sadate yari yazanye n’umugore we
Paul Muvunyi wabaye Perezida wa Rayon Sports mu myaka inyuranye yari kuri uyu mukino nyuma y’igihe yari amaze ataza kuri Stade
Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yarebye uyu mukino
Ruhamyambuga Paul wabaye Perezida wa Rayon Sports na we yari kuri uyu mukino
Ngarambe Charles wahoze akuriye Board ya Rayon Sports na we yari kuri uyu mukino
Dr Emile Rwagacondo na we wayoboye Rayon Sports yarebye uyu mukino
Uhereye i bumoso hari Tuyishimire Placide , Perezida wa Musanze FC, hagati ni Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Karasira Richard naho i buryo ni Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sports
Ndorimana Jean François Régis bahimba "Général" wigeze kuyobora Kiyovu Sports