Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4.
Rayon Sports yari yakiriye Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2023, warangiye ari 3-2. Umukino ubanza yari yatsinze Police FC 3-2, yasabwaga kunganya gusa.
Police FC yatangiye umukino yotsa igitutu Rayon Sports ishaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye bibanza kugora ba rutahizamu barimo, Hakizimana Muhadjiri, Didier na Danny Usengimana.
Ku munota wa 15, Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Rihungu awukuramo.
Nyuma yo kwinjirana ubwugarizi bwa Police FC, Ojera yakinnye neza maze ku munota wa 37 Luvumbu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ku munota wa 47, Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa Rutanga Eric yakoreye Ojera, yaje kwinjizwa neza na Léandre Onana
Ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye Police FC igitego cya mbere ku munota wa 66.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Léandre Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya 3 ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.
Ku munota wa 2 w’inyongera, Kayitaba Jean Bosco wari winjiye mu kibuga asimbura, yatsindiye Police FC igitego cya kabiri.
Umukino warangiye ari 3-2 Rayon Sports isezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4. Muri 1/2 izahura na Mukura VS. Undi mukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sports.
Haringingo Francis wigeze gutwara igikombe nk’iki ari muri Mukura VS akomeje gutera intambwe igana ku mukino wa nyuma. Muri 1/2 azahura na Mukura VS yahesheje iki gikombe
Aba Rayon bari bakubise buzuye Kigali Pele Stadium ngo batere ingabo mu bitugu abasore babo
11 Police FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Nsoro niwe wayoboye uyu mukino
Mbere y’umukino, habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka abantu bagera kuri 130 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro rishyira ku itariki ya 03 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure. Abitabye Imana ni abo mu karere ka Rubavu (26), Rutsiro (27), Karongi (16), Ngororero (23), Nyabihu (18), Musanze (5), Gakenke (2), Nyamagabe (2), Burera (8), Gicumbi (3). Hakomeretse abantu 77, 5 baracyashakishwa. Ni imvura yasenye amazu 5174, andi 2510 arangirika, isenya imihanda 8 n’ibiraro 26,...
Abo muri Dream Unity bari babucyereye
Muri uyu mukino, umunyezamu Rihungu yahuye n’akazi gakomeye cyane
Ojera yari yabaye Ojera !Aha amaze gucenga yitegura gutanga umupira umupira kwa Luvumbu (uri hirya), agatsinda igitego cya mbere
Mu gihe ukomeje kuryoherwa n’aya mafoto yaranze uyu mukino, nturare udasomye kuri Musanze Wine yengwa na CETRAF Ltd
Didier niwe wari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande
Ishimwe Prince ushinzwe umutekano ku mikino Rayon Sports yakiriye, yari maso ngo hatagira igihungabanya umutekano cyangwa icyangizwa kuko biri mu byo bari basabwe bahabwa iyi Stade ya Pele Stadium
Onana yitegura gutera Penaliti
I bumoso hari Hadji Yussuf Mudaheranwa, Perezida wa Gorilla FC....i buryo ni Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports
I buryo hari Matiku Marcel, Perezida wa FERWAFA
Munyantwari Alphonse, umuyobozi wa Police FC
Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana , Umuyobozi wungirije wa Police FC
I buryo hari Muhirwa Prosper wabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse akaba akomeza kuyishyigikira
Uwambaye umweru ni Abraham Kelly wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports
Abatoza bose ba Mukura VS bari baje kureba ikipe bazahura muri 1/2
Uri kuri telefone ni Me Hilaire wabaye umunyamategeko wa Rayon Sports....Hagati hari Bonny, umukunzi wa Rayon Sports uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba ari mu biruhuko mu Rwanda
Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC
Sam Karenzi wa Fine FM yakurikiranaga buri kimwe ngo abone uko azabisesengura mu rukiko rw’Ubujurire kuri 93.1
Abatoza b’ikipe y’igihugu, Amavubi bakurikiye uyu mukino
NIBA URI I MUSANZE MU MUJYI, NTURARE UTANYARUKIYE MURI GOGO FASHION BOUTIQUE , IDUKA RIHEREREYE MU IBERESHI RYA II UTARAGERA KU MUSIGITI, ICURUZA IMYAMBARO ITANDUKANYE IRIMO IY’ABAGABO N’ABAGORE NDETSE N’URUBYIRUKO
KANDA HANO UREBE IMYAMBARO Y’AMOKO YOSE BAGUFITIYE
Uko Muhadjili yatsindiye Police igitego cya mbere abanje gucenga Sam Ndizeye na Abdul Rwatubyaye
Onana niwe watsinze n’igitego cya 3 cya Rayon Sports
Bonheur wari watonganye n’abakinnyi bagenzi be nyuma y’uko Police itsinze igitego cya 2, akanabihererwa ikarita, umukino urangiye nta muntu yashakaga kumva
Wa mugani wa Nepo Dushime wo kuri Radio 1, aba Rayon bari mu BICU!
Intsinzi iganisha ku gikombe iraryoha !Akanyamuneza kari kose mu maso ya Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele
Ojera wari witwaye neza muri uyu mukino, aba Rayon nabo bamweretse uko bigenda iyo ubashimishije, bamupfunyikira ibandari ry’inoti
Onana watsinze ibitego 2 muri uyu mukino, na we bamuhaye ifaranga ritubutse, abura ikindi yarenzaho ati " Rayon ku mutima"
Haringingo ukomeje kwitwara neza, asubiza ibibazo by’abanyamakuru benshi bari baje gukurikirana uyu mukino
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>