AMAFOTO 350 UTABONYE Rayon Sports itsinda Marines FC

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona nyuma yo gutsindira Marines FC i Rubavu ibitego 3-2 ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ukwakira 2022.

Ku munota wa 12 ni bwo Mugisha Desiré yatsindiye Marines FC igitego cya mbere.

Basabye Rayon Sports gutegereza umunota wa 27, yishyurirwa na Mbirizi Eric watsindishije imoso.

Ku minota wa 37, Marine FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Mugisha Desiré wayitsindiye igitego nyuma yo gukorera ikosa Ndizeye Samuel amutera ingumi mu isura.

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Essomba Willy Onana yacenze myugariro ndetse n’umunyezamu Hertier Ahishakiye, atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Onana yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 57, ni mu gihe Gitego Arthur ku munota wa 83 yatsindiye Marines igitego cya kabiri.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 12 ndetse ntiratakaza inota na rimwe.

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo