Rayon Sports y’abagore yanyagiye Ndabuc y’i Ngoma 6-0 ikomeza guca agahigo ko kuba itarinjizwa igitego kuva Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore yatangira.
Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama 2023 mu Nzove. Uyu mukino uje ukurikira uwo Rayon Sports yaherukaga guteramo mpaga Nasho WFC.
Igice cya mbere cyarangiye ari 4-0. Rayon Sports yatsindiwe na Imanizabayo Florence bahimba Fofo watsinzemo ibitego 3, ibindi bitsindwa na Uwiringiyimana Rosine bahimba Mpappe, Umuhoza Pascaline bahimba Cazola na Angelique.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports yuzuza amanota 15 kuri 15. Izigamye ibitego 42.
Imanizabayo ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi kuko amaze gutsinda 16 mu mikino 4.
Rayon Sports WFC izagaruka mu kibuga tariki 14 Mutarama 2023 ikina n’indahangarwa y’i Rwinkwavu, umukino uzabera i Rwinkwavu.
11 Ndabuc WFC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
Umuhoza Pascaline bahimba Cazola
Uretse gutsinda ibitego 3 , Imanizabayo yagoye cyane Ndabuc WFC
Uwiringiyimana Rosine bahimba Mpappe
Kapiteni wa Ndabuc WFC yagerageje kurwana ku ikipe ye ariko biranga
Uwanyirigira Sifa, rutahizamu wa Rayon Sports unyura ku ruhande
Gikundiro Scholastique, umukinnyi muto wa Rayon Sports WFC kandi w’ubuhanga bwihariye
Myugariro Araza
Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi Karugenge Yvonne (i bumoso) na murumuna we bari baje kureba uyu mukino
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele na Visi Perezida wa mbere Kayisire Jacques barebye uyu mukino
Umuhoza Angelique, umwe mu bakinnyi Rayon Sports WFC igenderaho
Murego Philemon wari ushinzwe umutekano ku kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports no guhuza imyinjirize
Uko bishimiye igitego cya Umuhoza Pascaline bahimba Cazola
Bishimira igitego cya 6 cyatsinzwe na Angelique winjiye asimbuye
Imanizabayo ’Fofo’ watsinze ibitego 3 yacyuye umupira wakinwaga
Abanyacyubahiro batandukanye bari kuri uyu mukino bamanutse bashimira iyi kipe uburyo ikomeje kwitwara neza
Se wa Ineza Divine na basaza be bari baje kumushyigikira kuri uyu mukino
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>