AMAFOTO 300 utabonye Kiyovu Sports itsinda Musanze FC , igasatira igikombe

Kuri iki cyumweru tariki 07 Gicurasi 2023,Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 28 waberaga kuri Stade Ubworoherane, iyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 60.

Ni igitego cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael Pitchou wagitsinze mu masegonda 30 iya mbere y’umukino.

Kiyovu Sports yabonnye intsinzi yari ikeneye cyane kuko byayongereye amahirwe yo kuba yakwegukana Igikombe cya Shampiyona, ihanganiye na Rayon Sports ndetse na APR FC.

Nyuma yo gutsinda Musanze FC, Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yavuze ko ikosa bakoze ritazongera.

Ati "Mu mwaka ushize twatakaje imikino mito, ubu noneho ntabwo tugomba gusuzugura uwo ariwe wese."


PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo