Ku kibuga cyayo, Bugesera FC yahaye ibyishimo abafana bayo itsinda APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2022.
Uyu mukino utarabereye igihe, watangiye APR FC isatira cyane ikipe ya Bugesera FC ndetse igakorerwaho n’amakosa agiye atandukanye byashoboraga gutuma ibona igitego cya mbere kare.
Nubwo byari bimeze gutyo, Vincent Adams wagoye cyane Buregeya Prince yakomeje kubagora, ndetse bigatuma Bugesera nayo inyuzamo igasatira ariko imipira yageraga mu izamu rya Ishimwe Pierre ntiyabaga ifite imbaraga.
Uburyo bwa mbere bukomeye mu gice cya mbere bwahise bubonwa na Vincent Adams warekuye ishoti rikomeye cyane ariko Ishimwe Pierre bimugoye awushyira hanze.
Uburyo bwa mbere bwa APR FC bwabonetse ku munota wa 26 w’umukino buhita bunabyara umusaruro, Nshuti Innocent abona igitego cya mbere. Iki gitego cyabonetse ku ishoti rikomeye, umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu ahindukira bwa mbere kuri uyu mukino.
Nyuma y’iki gitego kitavuzweho rumwe kubera inshundura zari zaracitse, umukino wahise uhagararaho gato babanza kuzitunganya. Umukino wasubukuwe nyuma y’iminota mike bamaze kuzitunganya.
Kuva icyo gihe APR FC yatangiye gukina ituje itangira kwirara ariko Sentongo Faruk na Chukuma Odili bakomeje kwiba imipira ya APR FC nubwo nta musaruro bayibyazaga ahubwo bagakomeza gusifurwa kurarira kwa hato na hato.
Mu mpera z’igice cya mbere, amakipe yombi yakiniye umupira mu kibuga hagati, nanone ariko Bugesera FC ibona andi mahirwe yashoboraga kubyara igitego ku munota wa 43’. Kuri koruneri yatewe neza na Vincent Adams umupira wakubise igiti cy’izamu ndetse n’umuzamu Ishimwe nawe arakigonga agira akabazo katamaze akanya yitabwaho n’abaganga.
Ku munota wa 45, abasore ba Bugesera Fc babonye igitego cyatsinzwe na Vincent Adams ku makosa ya Ishimwe Pierre wananiwe gufunga neza umupira wigira mu rucundura. Igice cya mbere cyongeweho iminota ine cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiye akavura kari kaguye gahise, ku munota wa 48 gusa Sentongo Ruhinda Faruk ashyiramo igitego cy’umutwe mu gihe umunyezamu Ishimwe Pierre yari yasohotse nabi.
Iki gitego cyagiyemo umutoza Adil amaze gukora impinduka akuyemo Niyibizi Ramadhan ashyizemo Byiringiro Lague. Izindi mpinduka Adil Mohamedd yakoze, yakuyemo Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Djabel na Niyomugabo Claude ashyiramo Blaise Itangishaka, Mugunga Yves na Ishimwe Fiston.
Nyuma yo gukora izi mpinduka zose, ikipe ya APR FC yakomeje gusatira cyane ngo ibone ko yabona igitego ariko abasore bari mu bwugariza bwa Bugesera bakomeza kwihagararaho.
APR FC yabonye andi mahirwe ku munota wa 70, ku ikosa ryakorewe Ishimwe Christian, ibona umupira uteretse watewe neza na Byiringiro Lague, umunyezamu Nsabimana awugarura mu rubuga rw’amahina ariko Mugunga ananirwa gukozaho ikirenge gusa.
Mu minota ya nyuma, umutoza Adil yashyizemo Djuma Nizeyimana akuramo Nshuti Innocent kugira ngo yongere amaraso mashya mu busatirizi. Ibi byatumye APR FC ikomeza gusatira no gushaka igitego cyo kwishyura nubwo byakomeje kuba iby’ubusa.
Gutsinda uyu mukino byatumye Bugesera FC igira amanota atandatu mu mikino ine, iyanganya na APR FC yo ifite undi mukino w’ikirarane izahuramo na Police FC.
Ikipe y’Ingabo yaherukaga gutsindwa na Bugesera FC muri Kamena 2017, izasubira mu kibuga ku wa Kabiri ubwo izaba yakiriye Marines FC mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Bugesera FC nyuma y’umukino
Vincent Adams yishimira intsinzi
Ssentongo Farouq Saifi watsindiye Bugesera FC igitego cy’intsinzi
AMAFOTO YARANZE IMINOTA 90 Y’UMUKINO
Nshuti Innocent niwe wafunguye amazamu
Inshudura zahise zicika, umukino ubanza guhagarara ngo bazisane
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga
Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC
Abafana ba APR FC bagerageje uko bashoboye ngo batere ingabo mu bitugu abasore babo
Abafana ba Bugesera FC nabo , ku ruhande , babyinaga bishimira imyitwarire y’abakinnyi babo
Adil asoma umukino
Etienne mu kazi
Farouq yakunze guhangana na Buregeya Prince
Vincent Adams wagoye cyane APR FC akanayitsinda igitego
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE