Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, ikipe y’Umujyi wa Kigali , AS Kigali WFC yatwaye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka nyuma yo gutsinda bigoranye Rayon Sports y’abagore kuri penaliti 3-2 mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade ya Mumena kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023.
Ni umukino wa nyuma wahuje ikipe yabaye iya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore, AS Kigali Women Football Club na Rayon Sports Women Football Club yabaye iya mbere mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore.
Buri imwe muri aya makipe yombi noneho yarwaniraga icyubahiro cyo kwegukana igikombe cy’Amahoro ngo isoze uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 itwaye ibikombe bibiri.
Kapiteni wa Rayon Sports WFC Alice Andersen Uwase ni we wafunguye amazamu nyuma yo kunyeganyeza inshundura ku munota 29 w’umukino mbere gato y’uko AS Kigali WFC yishyurirwa na Diane Nyiranshimiyimana wayitsindiye igitego ku munota wa 32.
Mu mukino warangwaga n’ishyaka rikomeye kandi uryoheye ijisho, amakipe yombi yaharaniye kwinjizanya igitego cy’intsinzi ariko birananirana kugeza ubwo umusifuzi yahuhaga mu ifirimbi ye ubwo iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiraga bakinganya 1-1.
Aha hahise hongerwaho iminota 30 y’inyongera birakomeza biranga biba iby’ubusa kuko iminota 120 na yo yarangiye amakipe yombi akinganya byatumye umukino urangira maze hakitabazwa za penaliti.
Mu guterana za penaliti, abakinnyi ba AS Kigali WFC binjije 3 mu gihe aba Rayon Sports WFC bo bashoboye kwinjiza penaliti 2 nsa byatumye AS Kigali itwara igikombe cya gatatu yikurikiranya dore ko yagitwaye kuva mu 2019 ubwo cyatangiraga gukinwa mu bagore.
Iyi kipe y’abagore iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali bivuga ko yahise ikatisha itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu bagore (CAF Women’s champions league).
Mu mwaka utaha w’imikino iyi kipe yasaga n’ikinira mu kibuga cya yonyine ubu noneho ifite uwo bahiganwa utazoyohera na gato ari bo Rayon Sports WFC yakinnye umwaka umwe musa mu cyiciro cya 2 cy’abagore igahita izamuka itanatsinzwe umukino n’umwe ndetse ikaba yabijije icyuya cyinshi AS Kigali WFC ku mukino wa nyuma yayivanyemo mu nzara nyuma y’iminota 120 na penaliti.
Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert ubwo yageraga ku Mumena. Uwo bari kumwe ni Tuyishime Kalim, umwe mu bayobozi bo mu ruganda rwa Skol
11 AS Kigali WFC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
Uhereye i bumoso hari Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports, Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert na Matiku Marcel ,Perezida w’inzibacyuho muri FERWAFA
Nonde Mohamed, umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC
Theogenie Mukamusonera, umutoza mukuru wa AS Kigali WFC
Kalimba Alice watsindiye Rayon Sports WFC
Diane Nyiranshimiyimana wishyuriye AS Kigali WFC
Director Manager wa AS Kigali WFC, Gakwaya H. Djuma yishimira igikombe
Ruzindana J. Claude Umukozi w’Umujyi wa Kigali wari waje gushyigikira ikipe y’Umujyi y’abagore, mu ijambo rye, yavuze ko bahesheje Umujyi ishema ndetse nabo bakazakomeza kubashyigikira muri byose
Ngenzi Shiraniro Jean Paul, Visi Perezida wa AS Kigali WFC
Twizeyeyezu Marie Josée, Perezida wa AS Kigali WFC yashimiye cyane abakinnyi bahesheje ishema iyi kipe bakegukana ibikombe byombi mu mwaka umwe
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>