AMAFOTO 300 utabonye AS Kigali WFC yegukana igikombe cya 13 cya Shampiyona

AS Kigali y’abagore yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru cya 2022/2023 mu Bagore ku nshuro ya 13 nyuma yo gutsinda Kayonza 3-0.

Hari mu mukino wabaye ku cyumweru tariki 24 Mata 2023 ku kibuga cya Rwinkwavu.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali isoza Shampiyona iyoboye n’amanota 53, ikurikiwe na Inyemera yo yasoje ifite amanota 52 nyuma yo gutera mpaga E.S. Mutunda ku mukino usoza Shampiyona.

Alodie Kayitesi ukina mu kibuga hagati niwe wafunguye amazamu mu gice cya mbere. Zawadi Usanase na Libelle Nibagwire nibo batsinze ibindi bitego mu gice cya kabiri.

AS Kigali yari kuba yaregukanye igikombe na mbere y’uko hakinwa umukino wa nyuma kuko yarushaga Inyemera amanota 4 ariko mpaga yaje guterwa mpaga Kamonyi WFC kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa, byatumye hasigaramo inota rimwe ari nabyo byatumye hategerezwa umukino wa nyuma wa shampiyona ndetse ku bibuga byombi hariho ibikombe.

Iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali ikomeje kwiharira ibikombe bikinirwa muri ruhago y’abagore kuko n’umwaka uheruka, yatwaye Shampiyona habura imikino itatu.

AS Kigali itwaye igikombe mu gihe umukinnyi wayo Ukwinkunda Jeannette wayifashije mu busatirizi, amaze yatsinze ibitego 23, akaba ayoboye abakinnyi bafite byinshi muri iyi Shampiyona.

Youvia WFC yazamutse muri uyu mwaka w’imikino yabuze amanota ayigumisha mu cya Mbere isubira mu cya Kabiri.

Alodie Kayitesi watsindiye AS Kigali igitego cya mbere

11 Kayonza WFC yabanje mu kibuga

11 AS Kigali WFC yabanje mu kibuga

Libelle Nibagwire kapiteni wa AS Kigali WFC na we yatsinzemo igitego kimwe muri uyu mukino

Zawadi Usanase mu kazi

Theogenie Mukamusonera, umutoza mukuru wa AS Kigali WFC

Marie Josee Twizeyeyezu, umuyobozi wa AS Kigali WFC na Ngenzi Jean Paul, Visi Perezida w’iyi kipe bari bayiherekeje i Rwinkwavu

I bumoso hari Habyarimana Christophe, umunyamuryango wa AS Kigali ...Hagati hari Mbabazi Claire, umunyamabanga wa AS Kigali WFC

Hagati hari Gasana Richard, komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA... i buryo ni IP Umutoni Chantal, komiseri ushinzwe umutekano

Hagati hari Jules Karangwa, umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA

Mubumbyi Igor, umutoza wungirije wa AS Kigali WFC

Gakwaya H. Djuma, Director Manager wa AS Kigali WFC yishimira iki gikombe batwaye barusha inota rimwe Inyemera WFC

Rusimbi Charles wari uhagarariye Umujyi wa Kigali na we yashimiye iyi kipe kubwo gutwara igikombe cya Shampiyona ndetse bakaba bazasohokera igihugu

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo