AMAFOTO 300 utabonye aba Rayon batigisa Huye mu kwamamaza Kagame

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 , Abafana ba Rayon Sports bifatanyije n’abaturage bo mu Turere twa Nyanza, Huye na Gisagara kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Rayon Sports nk’ikipe yashyingiwe i Nyanza, yateguye uko ijya gushyigikira Perezida Kagame aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Huye.

Abakunzi ba Rayon Sports barenga 800 ni bo bifatanyije n’ibihumbi bigera kuri 300 by’abaturage bari baje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame i Huye.

Si ubwa mbere bakoze igikorwa nk’iki kuko muri 2017, ubwo yiyamamazaga i Nyanza, abafana ba Rayon Sports nabwo bari baje kumwamamaza maze mu ijambo rye, Perezida Kagame arabasuhuza.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle niwe wari uyoboye abafana bavuye i Kigali bahagurukiye kuri Kigali Pele Stadium , bagenda bahura n’abo mu Ntara y’Amajyepfo ku buryo bageze i Huye bagera kuri 800

Berekeje i Huye buri wese yambaye ibirango by’umuryango FPR Inkotanyi

Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic, umuhuzabikorwa wa za Fan Clubs za Rayon Sports

Bamwe mu bagize Gikundiro Forever nabo bari bitabiriye iki gikorwa

Tasha the DJ usanzwe ari n’umukunzi wa Rayon Sports na we ntiyatanzwe i Huye

I bumoso hari Phias Ahishakiye, Visi Perezida muri March Generation naho i buryo ni Mike Runigababisha uyobora March Generation

Muhire Kevin na we yaje kwifatanya n’aba Rayon i Huye

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports ati "Gahunda ni ku gipfunsi"

Aba Hooligans bishyizeho irangi mu magambo agira ati " Tora Paul Kagame"