AMAFOTO 300: Gasogi United yanganyije na Kiyovu Sports

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2022-23 warimo guhangana gukomeye , Kiyovu Sports na Gasogi United zanganyije ubusa ku busa.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023.

Inota rimwe yabonye muri uyu mukino ryatumye Kiyovu Sports irara ku mwanya wa mbere by’agatenganyo n’amanota 31, AS Kigali ifata uwa kabiri n’amanota 30, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 29.

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023

Gorilla FC 2-3 Police FC (Stade Bugesera, 12:30)
Gasogi United 0-0 Kiyovu Sports (Stade Bugesera, 15:30)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Mutarama 2023

AS Kigali vs Marines FC (Stade Bugesera, 15:00)
Espoir FC vs Rwamagana City (Rusizi, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023

Rutsiro FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15:00)
Bugesera FC vs Sunrise FC (Stade Bugesera, 12:30)
APR FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15:30)

Ku wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023

Rayon Sports vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)

Mbere yo kujya mu mwanya we, Juvenal yabanje kuganira na Ryad Nordien utakinnye uyu mukino

Fair Play !Nubwo babanje guterana amagambo mbere y’umukino, Juvenal na KNC bahanye ikiganza umukino ujya gutangira

Mukansanga Salma niwe wayoboye uyu mukino

Mu gihe ukomeje kureba aya mafoto meza yaranze uyu mukino, nturare udasomye kuri Musanze Wine yengwa na CETRAF Ltd

Blessing Goduin, umukinnyi mushya wa Gasogi United wahushije ibitego 2 byabazwe

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo