Musanze FC yabonye amanota atatu ya mbere muri Shampiyona ya 2022/23 nyuma yo kwihaniza Marines FC ikayitsinda ibitego 3-1 ku wa Kabiri.
Hari mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wabereye kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.
Musanze FC yashakaga intsinzi ya mbere nyuma yo kubura amanota atatu ku munota wa nyuma ubwo yatsindwaga na APR FC ibitego 2-1 ku Munsi wa Mbere wakinwe mu kwezi gushize.
Peter Omondi yafunguye amazamu, atsindira Musanze FC igitego cya mbere ku munota wa 23 ari nako igice cya mbere cyarangiye.
Ku munota wa 48, Peter Agblevor yatsindiye Musanze FC igitego cya kabiri kiba n’icya kabiri ayitsindiye mu mikino ibiri nyuma y’icyo yatsinze APR FC ku mukino wa mbere wa Shampiyona.
Hashize isaha amakipe yombi akina, ku munota wa 60, ni bwo Ben Ocen yatsinze igitego cya gatatu cya Musanze FC kuri penaliti yakorewe kuri Namanda Luke Wafula.
Ku munsi wa gatatu wa shampiyona, Musanze FC byari biteganyijwe ko izahura na AS Kigali ariko uzaba umukino w’ikirarane kubera ko AS Kigali iri mu marushanwa Nyafurika.
Uko indi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri yagenze:
– Gasogi Utd 1-1 Etincelles FC
– Rwamagana City 0-1 Rutsiro FC
– Sunrise FC 1-1 Gorilla FC
Habimana Yussufu, Ishimwe Jean Rene na Ndayisenga Ramadhan babanje ku ntebe ku ruhande rwa Marines
Abatoza ba Musanze FC binjira mu kibuga mbere y’umukino
Bamwe mu basimbura ba Musanze FC binjira mu kibuga
Dusabe Jean Claude, Nduwayezu Jean Paul na Kwizera Jean Luc ba Musanze FC
Rwasamanzi Yves (ibumoso) utoza Marines FC
Abasifuzi barangaje imbere abakinnyi
Umutoza wa Musanze FC, Frank Ouna na Maso umwungirije babanje gusuhuzanya n’abatoza ba Marines FC
Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga: (Uhereye ku bahagaze ni: Muhire Anicet (15), Rulihoshi, Saddam, Valeur, Peter, Gad (c). Ab’imbere ni: Namanda, Ocen, Gad (umunyezamu), Patrick na Ombondi (17)
Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga
Ba Kapiteni b’amakipe yombi: Niyonshuti Gad na Gikamba Ismael bifotozanya n’abasifuzi
Intebe y’abatoza ba Marines FC ikurikiwe na Rwasamanzi Yves wungirijwe na Nshimiyimana Hamdouni
Abasimbura ba Marines FC
Abasimbura ba Musanze FC
Peter Agblevor acenga myugariro wa Marines FC
Niyijyinama Patrick atwara umupira Ngabonziza Guillain
Umunyezamu Ahishakiye Heritier atera umupira imbere
Victor Omondi yishimira igitego cya mbere cya Musanze FC cyabonetse mu gice cya mbere
Ben Ocen ajya gushimira Omondi nyuma yo gutsinda igitego
Namanda Luke Wafula, Victor Omondi na Ben Ocen bishimira igitego
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Musanze FC nyuma yo guhagurutsa abafana
Muhire Anicet na Omondi Victor bishimira igitego
Team Manager wa Musanze FC, Nimurora Japhet ’Drogba’ abwira Nduwayo Valeur na Kapiteni Gad uko babyitwaramo kugira ngo bakomeze kurusha Marines FC
Umutoza Rwasamanzi Yves areba uko ikipe ye iri gukina
Umutoza wa Musanze FC, Frank Ouna, ategereje ko ikipe ye ibona igitego cya kabiri
Nshimiyimana Maurice ’Maso’ aganira n’umutoza mukuru Ouna
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yari yaje gushyigikire ikipe ye
Meya w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yaje gushyigikira ikipe mu mwambaro w’abafana
AMAFOTO: RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>