Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatsinze AS Kigali WFC 2-1 mu mukino wa ’derby’ kuri aya makipe ahataniye cyane igikombe cya Shampiyona mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagore.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa sita z’amanywa.
Mbere y’uyu mukino, amakipe yombi yanganyaga amanota 34 ndetse n’ibitego bari bazigamye. Umukino umwe niwo zombi zari zaranganyije kandi nawo ni uwazihuje mu mukino ubanza wabereye mu NZove.
Nibagwire Libellée niwe wafunguye amazamu ku munota wa 8. Yatsindaga AS Kigali yari abereye kapiteni akaza kuyivamo muri uku kwezi akerekeza muri Rayon Sports WFC.
Ku munota wa 55, Mukeshimana Dorothée yahushije penaliti yari ibonetse ku ikosa yari akoreweho. Ku wa 58 Mukeshimana Dorothée yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri.
Ku munota wa 76 Ukwinkunda Jeannette yatsindiye AS Kigali igitego kimwe yabonye muri uyu mukino.
Rayon Sports WFC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 37, AS Kigali ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.
Nyiranizeyimana Alice, umutoza wungirije w’agateganyo muri Rayon Sports WFC
Nzeyimana Ramadhan, umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports WFC
Murego Philemon ushinzwe umutekano mu makipe ya Rayon Sports yombi
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
11 AS Kigali WFC yabanje mu kibuga
Nibagwire Libellée niwe watsinze igitego cya mbere, ariko acyishimira amanika amaboko kuko yatsindaga ikipe yakuriyemo akaba yarayivuyemo muri Mutarama yerekeza muri Rayon Sports WFC
Mu gihe ukomeje kuryoherwa n’amafoto yaranze uyu mukino, reka nkurangire ahantu wasohokera mu Mujyi wa Kigali ukahagirira ibihe byiza n’uwawe/abawe, inshuti n’umuryango. Ni muri Esperanza Motel iherereye i Gikondo munsi y’ishuri Petit Prince. Bafite inzobere zigutegurira amafunguro atandukanye, inzobere muri Masssage,...Icyo kunywa ugifata wumva akayaga kaho kihariye. Bagufitiye n’ibyumba byiza kandi bigari . Kuvunyisha uhamagara kuri 0788851711
Kayitesi Alodie yahuraga bwa mbere na AS Kigali aheruka kuvamo yerekeza muri Rayon Sports WFC
Mukeshimana Dorothee wazengereje AS Kigali WFC ndetse ayitsinda n’igitego nyuma gato y’uko yari amaze guhusha penaliti yamukoreweho