Nyuma y’imyaka 4 Musanze FC idatsindira Espoir FC ku kibuga cyayo, yayitsinze ibitego 2-1 n’ubwo yari yabanjwe igitego.
Hari mu mukino Musanze FC yakiriyemo Espoir FC kuri iki cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022 kuri Stade Ubworoherane.
Musanze FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije nabatsinze Marine FC.
Samson Irokan wahoze muri Musanze FC yafunguye amazamu k’uruhande rwa Espoir FC ku munota wa Gatatu w’umukino ari nako bagiye kuruhuka bikimeze.
Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga k’uruhande rwa Musanze FC yari imaze gukora impinduka aho Rutahizamu Peter Obgbevor yavuyemo kubera imvune hakinjira Namanda Luc Wafura ndetse na Nduwayezu Jean Paul asimburwa na Mfitumukiza Pierre.
Ku munota wa 54 w’umukino Namanda yaje gukorerwa ikosa m’urubuga rw’amahina umusifuzi atanga penariti yinjijwe neza na Ben Ocen.
Espoir ikibaza ibibaye ku mupira wahinduwe neza na Harerimana yahinduye umupira maze Shyaka Philibert yitsinda igitego, ari nacyo cyaje gusoza umukino ari ibitego 2 bya Musanze ku gitego 1 cya Espoir.
Musanze FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatanu bakina igikombe cya Made in Rwanda Cup aho bazakiba na Rayon Sport. Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kugeza ubu umunsi wa 4 wa shampiyona usize Musanze FC ku mwanya wa 7 n’amanota 6 aho imaze gukina imikino 3 ya shampiyona.
Staff ya Musanze FC
Imurora Japhet, team Manager wa Musanze FC
Fiston yamaze kugera muri Espoir FC
Issa Bigirimana (hagati) na we ubu ari mu bakinnyi bashya ba Espoir FC}
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
11 Espoir FC yabanje mu kibuga
Frank Ouna na Nshimiyimana Maurice bahimba Maso , bafatanya gutoza Musanze FC
I buryo hari Justin Bisengimana, umutoza mukuru wa Espoir FC
Thierry Bamoni Lulu, umunyezamu wa Espoir FC yitwaye neza cyane, akuramo ibitego byabazwe
Mbere y’uko avunika, Peter yari yagoye ba myugariro ba Espoir FC
Hagati hari Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC...i buryo hari Mayor w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier
Uko Peter yavunikiye muri uyu mukino
Tresor Byumvuhore bahimba Wanyama wahoze muri Rayon Sports
Irokan Samson yahuraga n’ikipe yahozemo umwaka ushize ndetse yayinjije igitego
Uko Ben Ocen yinjije Penaliti, Musanze FC yishyura igitego cya mbere
Ben Ocen ashimira abafana
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>