Ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, ikipe ya Musanze FC yatsinze Bugesera 1-0 ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Hari mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’umugoroba.
Musanze FC yakinaga umukino wa mbere imbere y’abafana bayo muri iyi shampiyona niyo yari ifite ’morale’ kuko umukino ubanza yari yanyagiye Etoile de l’Est 4-1 mu mukino wabereye i Ngoma.
Bugesera FC yonjiye muri uyu mukino ishaka kubona amanota ya mbere muri shampiyona kuko ku mukino wa mbere wabereye kuri Pele Stadium i Nyamirambo, yari yatsinzwe na AS Kigali 1-0.
Ni umukino warebwe na Maurice Mugabowagahunde, Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’umuyozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze,Hamiss Bizimana.
Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite umunyezamu wayo Jobe ukomoka muri Zambia na Nduwayo Valeur, bose kubera imvune.
Mugheni Fabrice yakinaga umukino we wa mbere muri Musanze FC aheruka gusinyamo umwaka umwe avuye muri AS Kigali.
Musanze FC yashakaga kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, niyo wabonaga ifite inyota yo gushaka ibitego ariko Bugesera FC nayo ikazibira neza,igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Byasabye gutegereza umunota wa 71,Peter atsinda igitego cyahesheje Musanze FC amanota 3. Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota atandatu,ikazigama ibitego 4. Ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota 4.
Bugesera FC yatsinzwe uyu mukino yo ntirabasha kubona inota na rimwe. Ikurikirana ku mwanya na Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma nayo ikaba itarabasha kubona inota na rimwe.
Musanze FC izagaruka mu kibuga yakira Sunrise FC tariki 2 Nzeri 2023 kuri Stade Ubworoherane.