AMAFOTO 250 utabonye Mukura VS itsinda Musanze FC

Musanze FC yatsindiwe ku kibuga cyayo na Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa munani wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022.

Musanze FC yari imbere y’abafana bayo batari bake, yatangiye neza kuko ku munota wa mbere gusa Namanda Luke Wafula yahise ayitsindira igitego cya mbere.

Cyaje kwishyurwa na Kubwimana Cedric ku munota wa 40 maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira, Namanda Wafula yaje gutsindira Musanze FC igitego cya 2 ku munota wa 46.

Murenzi Patrick yishyuriye Mukura VS ku munota wa 73 mbere y’uko ku munota wa 76 Tatou atsinda igitego cy’intsinzi. Umukino warangiye ari 3-2.

Nubwo Musanze FC yatakaje, iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 13 mu gihe Mukura VS yagize amanota icyenda ku mwanya wa cyenda.

Uko amakipe yatsindanye ku Munsi wa munani wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki 4 Ugushyingo 2022

– Rayon Sports 1-0 Sunrise FC

Ku wa Gatandatu, tariki 5 Ugushyingo 2022

– Musanze FC 2-3 Mukura VS

– Marines FC FC 2-2 Police FC

Ku Cyumweru, tariki 6 Ugushyingo 2022

– Rwamagana City 1-1 Etincelles FC

– AS Kigali 0-0 Bugesera FC

– APR FC 1-0 Gorilla FC

– Espoir FC 1-1 Gasogi United

– Rutsiro FC 2-2 Kiyovu Sports

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo