AMAFOTO 250 utabonye:Gasogi yakomeye amashyi APR FC mu mukino zanganyijemo

Kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium, APR FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona Gasogi yabanje gukomera amashyi APR FC nk’ikipe yamaze kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Mu minota 25, APR FC yatangiye gusatira no gushaka igitego ariko uburyo bwabonwaga na Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert ntibubyare umusaruro.

Mu mpera z’iki gice, Gasogi United yatangiye kugera imbere y’izamu rya Pavelh Ndzila ariko ntigire igikomeye igaragaza.

APR FC yashyizemo imbaraga mu gice cya kabiri itangira gusatira bikomeye ariko imipira Ruboneka Jean Bosco na Mugisha batangaga imbera kwa Mbaoma ntibyare umusaruro.

Ku munota wa 61, Gasogi United yazamukanye umupira yihuta, Rugangazi Prosper awuhindura imbere y’izamu Balako Christian Panzi akina n’umutwe atsinda igitego .

Ku munota wa 70, Umutoza wa APR FC, Thierry Froger yahise akora impinduka Shaiboub Ali yinjira mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura ariko umunyezamu Ibrahima Dauda akayibera ibamba. Nyuma y’iminota mike, Bizimana Yannick yasimbuye Kwitonda Alain Bacca.

Ku munota wa 80, APR FC yazamutse yihuta, Mbaoma acomekera Mugisha Gilbert umupira mwiza yishyura igitego cya mbere. Ikipe y’Ingabo yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bayibera ibamba.

Umukino warangiye APR FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

Mbere y’umukino, Gasogi United yakoze igikorwa cya gi Sportif ikomera amashyi APR FC nk’ikipe bahuye yaramaze gutwara igikombe cya Shampiyona